Rwamagana : RIB iri guhugura inzego z'ibanze ku gutanga raporo yumvikana y'abakora ibyaha

Abayobozi bo mu midugudu ikunze kurwangwamo ibyaha byinshi mu karere ka Rwamagana,bari guhugurwa uburyo bafatanya n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ibyo gusambanya abana.

kwamamaza

Akenshi kugira ngo ibyaha bikorwe by'umwihariko iby'ihohotera rishingiye ku gitsina,bibanzirizwa n'ibikorwa bisa nko guca amarenga nko kubwirana amagambo akomeretsa ndetse n'ibindi bitandukanye.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu midugudu yo mu mujyi wa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, ahakunze kugaragara ibyaha byinshi,bari guhabwa amahugurwa agamije kubibutsa ko ibyo bimenyetso,bajya babiha agaciro bakabitangira raporo hakiri kare

Aba bayobozi bo bavuga ko batabyitagaho,bityo ko amahugurwa bari guhabwa azabafasha mu gukumira ikorwa ry'ibyaha.

Umwe yagize ati byagaragaraga yuko umukuru w'umudugudu gutanga raporo atabyumvaga akumva ko inshingano ze ari ukugeza umuntu kuri RIB cyangwa se niba umuntu yageze kuri RIB akumva ko nta bindi bimureba ariko noneho ubwo tumaze amahugurwa nkayangaya hari ikigiye guhinduka.   

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruvuga ko kuba bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze batarasobanukirwa ibimenyetso bibanziriza gukora icyaha,hiyongeraho no kudakora neza raporo y'uwakoze icyaha ku buryo bituma uwagikoze agera mu bugenzacyaha agahita arekurwa,bamwe ntibasobanukirwe icyabiteye.

Murangira B. Thierry umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB yagize icyo atangaza.

Yagize ati guhoza umuntu ku nkeke ni ibikorwa bikorwa burimunsi bibuza umuntu amahoro, bariya bayobozi b'inzego z'ibanze rero iriya raporo ifite agaciro gakomye cyane mu rwego rwo kugirango ubutabera butangwe, raporo nziza tuba tuvuga ni raporo ivuga ibikorwa uko byagenze ntago raporo igomba gushingira ku marangamutima.      

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nyirabihogo Jeanne d'Arc,nawe yemera ko hari igihe ibyaha bikorwa byarabanjirijwe n'ibimenyetso,bityo agasaba inzego z'ibanze kujya bihutira gutanga raporo itanga amakuru ahagije kugira ngo byorohere ubugenzacyaha.

Yagize ati icyo tubabwira nuko bagomba kunoza raporo batanga kuko kugirango RIB  ikore dosiye ishingira kumakuru yahawe n'ibimenyetso bihari, umuyobozi w'inzego z'ibanze rero niwe ubifite mu biganza bye, niwe uba umenya ibyabereye ahongaho mu mudugudu ayobora cyangwa mu Isibo ,akabikorera raporo akabishyikiriza RIB ikabasha nayo kubona amakuru yifuza  kugirango ikore dosiye ya wa munyacyaha. 

Abayobozi b'inzego zitandukanye mu midugudu 10 yo mu tugari dutatu tw'umujyi wa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro,nibo bitabiriye amahugurwa yateguwe n'urwego rw'ubugenzacyaha RIB,akaba agamije gukangurira izo nzego,gufatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ibyaha byo gusambanya abana.Aya mahugurwa akazakomereza mu yindi midugudu y'akarere ka Rwamagana igaragaramo ibyaha byinshi.

Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Aug 23, 2022 - 08:48