
Huye - Rwaniro: Abacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe n’amategeko bahohotera abaturage
May 29, 2024 - 17:55
Abatuye mu Murenge wa Rwaniro, ahacukurwa amabuye y'agaciro, baravuga ko babangamiwe n'abayacukura binyuranyije n'amategeko, bakabangiriza imirima bakanahohotera abashinzwe umutekano w'ibyo birombe. Umubozi bw'akarere ka Huye buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.
kwamamaza
Itsinda ry’abacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko baranashinjwa kwigabiza imirima y'abaturage ku ngufu nuko umuturage uvuze bakamukubita. Abaturage bavuga ko ibyo bigira ingaruka ku nzu zabo, kuko hari n'aho bacukura mu nsi y'urugo maze imisingi y'inzu z'abaturage igasigara yanamye kuburyo isaha ku isaha inzu ishobora kugwa.
Umuturage umwe ati: “ nk’ubu amazu yanjye yarasenyutsel, imirima yacu yaragiye, ugasanga biratubangamiye!”

Undi ati: “ imirima yaragiye! Nk’ubu narimfite umugende ariko sinamenya aho uherereye kubera ibyo bicanga byawurenzeho. Kandi ntiwavuga kuko abayagezemo baba bashaka kugukubita, bakaba bakumena umutwe. Baracukura nuko ya micanga ikamanukana n’amazi nuko byose bya ruhurura bigatwara amazu.”
“ibyo byose biramanuka nuko bikarenga mu mirima. Ndahinga nuko sinsarure bitewe n’ibyo byose bimanuka bikajya mu murima. Twagiraga iriba none ryarenzweho, amazi yo mu kabande yarangiritse. Mbega muri make, ntaho turi.”

Iruhande rw’aba kandi, hari n'abacunga umutekano muri ibi birombe by'amabuye bahohoterwa n'abari muri iri tsinda ry'abacukura amabuye y'agaciro bayibye.
Umwe ati: “biremamo umutwe ucukura amabuye mu buryo butemewe noneho twaza kubakura mu birombe bakadutema, bakadutegera mu7 nzira bakatwambura ibyacu. N’abaturage bose barabahohotera kubera ko usanga babategera mu nzira bitwaje imihoro inkoni nuko bakabambura.”
Undi ati: “ Baradukubita, baratwambura...nk’ubu nkanjye bangize ikimuga [ubumugabbw’ingingo] banshiye intoki nuko inzara bazikuramo. Urumva ko ari ikibazo gikomeye inaha.”
Yifashishije urugero, undi ushinzwe umutekano bakoreye urugomo yagize ati: “ hari mu gitondo, saa kumi n’imwe tugiye mu kanzi hamwe na bagenzi banjye, nuko tugeze mu nzira baradutema, abandi barakubitwa, amatelefoni arahatakarira nuko barayatwara.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko nk'inzego z'ubuyobozi bari kugishakira umuti, ku bufatanye n'abaturage n'abahawe uburenganzira bwo gucukura ayo mabuye.
Ati: “kimwe mu bikorwa twakoze ndetse no mu bukangurambaga duherutse gukora, by’umwihariko n’ubuyobozi bw’intara, twahahuriye n’uturere twa Huye, Nyamagabe na Nyanza, mu rwego rwo kwibutsa abaturage bahakorera. By’umwihariko n’abayobozi bahari biyemeza ko bagiye kugira uruhare mu kurwanya biriya bikorwa.”
“icya kabiri ni abahawe impusha zo kuhakorera kuko kugeza ubu nta kirombe dufite mu karere, by’umwihariko mu murenge wa Rwaniro kidafite kampani yabiherewe uburenganzira n’ikigo cy’igihugu cya RMB. Icyo twasabye ni inshingano z’izo kampani zikora ibyemewe kandi mugihe bigaragaye ko izo kampani zikora ibitemewe hagafatwa ibyemezo.”

Kugeza ubu, mu Ntara y'Amajyepfo habaruwa ibirombe by''amabuye y'agaciro 89, birimo 43 bicukurwa mu buryo butemewe n'amategeko. Abaturage bifuza ko ikibazo bagaragaje cyahabwa umurongo, hirindwako byakomeza kubangiriza, bagahohoterwa ari nako bvishobora kugira uwo bigwira muri abo babicukuramo bihishe, nkuko byagenze mu bihe byashize, mu Murenge wa Kinazi.
@ Rukundo Emmanuel-Isango Star-Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


