
Huye: Guhabwa inkoko n'ubumenyi bwo kuzorora neza byabakuye ku cyiciro cy'abafashwaga
May 3, 2024 - 12:12
Abaturage bo mur'aka karere bahawe inkoko bakanigishwa uburyo bwo kuzorora neza baravuga ko zabahaye umusaruro ku buryo harimo n'abavuye mu kiciro cy'abafashwaga na Leta. Banavuga ko hari n'abaguze Inka babikesha izo nkoko. Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kivuga ko ibyo biri muri gahunda ya Leta yo kuzamura ubworozi bw'amatungo magufi kugira ngo atange 80% by'inyama zicyenewe naho inka ziharirwe gutanga amata.
kwamamaza
Abaturage bo mu murenge wa Gishamvu wo mu karere ka Huye ni bamwe mu bari mu cyiciro cy'abafashwaga ariko bitewe n'ubworozi bw'inkoko, iyo miryango yibashije kwifasha kubaho. Ubu imwe muri iyo miryango igeze ku bworozi bw'inka.
Aba baturage bahoze mu cyiciro cy'abatishoboye, bavuga ko gahunda bafite ari ukuba aborozi b'intangarugero, nk'icyemezo bafashe nyuma yo guhabwa amasomo yaberetse ko byose bishoboka.
Umwe yagize ati:" Baradutoye mu Midugudu, nabo batujyana ku Kagali nuko nako karatwemeza. Igihe kiragera baduha inkoko 10 harimo amasake 6 n'inkoko kazi 4 zizadufasha kubona amagi."
Yongeraho ko" izo nkoko ziratera nuko amagi ziteye nkagurisha ku isoko. Nta kibazo mfite ku buryo nizigama kuri ayo mafaranga ngurisha mu magi. Byatumye nanjye ngira igitekerezo cyo koroza mugenzi wanjye."
Umusaza nawe worojwe, ati:" Bataraduha inkoko, nta kintu nagiraga! Baratujonjoye nk'abantu batagira ibyo batunze. Ariko ubu aho iziye bakatugira inama mu mahugurwa twagiye tujyamo, habaye nko kutwigisha. Dilukurikiza inyigisho baduhaye yo kwigira. Ubu naguzemo akanyana, mfitemo n'izo here ebyiri n'inkoko PRISM yampaye, ubu ndumva nta kibazo mfite."

Umuyobozi w'umushinga PRISM, wafashije aba baturage kubona amatungo magufi, Nshokeyinka Joseph, arasobanura ko hari icyo bafasha abaturage bahawe ayo matungo kugira ngo amatungo abahe umusaruro bibafashe kwiteza imbere.
Yagize ati:" hari kandi kubafasha kubona iby'ibanze mu kubaka ikiraro. Umuntu umuhaye itungo, ariko se araryororera he? Ese arararana naryo? N'ubundi umushinga PRISM ufasha kummewnya wa muturage uhawe amatungo ariko agire naho ayororera. Ari abahabwa inkoko, ingurube, ihene cyangwa intama, bafashwa kubona iby'ibanze nk'amabati, imisumari, twa tuyungiro ku nkoko."

Guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama ndetse n'andi...ni imwe muri gahunda za Guverinoma mu rwego rwo kugira ngo haboneke inyama zicyenewe n'abaturarwanda.
Dr. Fabrice Ndayisenga; umuyobozi w'agashami ku bworozi muri RAB, avuga ko ibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mishinga itandukanye.
Ati:" icyerekezo turimo ni uko tubona ko amatungo magufi adufasha ngo two gereza umusaruro w'inyama. Urabona dufata inka kuko zizadufasha ngo twongere umukamo. Rero umusaruro w'inyama usabwa kugerwaho kugira ngo umunyarwanda abashe kubona inyama, inyinshi zigomba guturuka mu matungo magufi. Niyo mpamvu dufasha kuzamura umusaruro w'inyama binyuze ku matungo magufi."
Guverinoma y'u Rwanda irifuza ko amatungo magufi yatanga 80% by'inyama Abaturarwanda bacyenera, naho Inka zigatanga umukamo.
Gucyemura icyo kibazo, Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigega Mpuzamahanga IFAD binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yateguye umushinga PRISM aho mu turere 15 two mu majyepfo,Iburengerazuba n'amajyaruguru,wafashije imiryango isaga ibihumbi 18 kubona amatungo magufi yo korora, imwe muri yo ikaba imaze kwiteza imbere ibikesha ayo amatungo.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


