Kayonza: Abantu bataramenyekana batwitse irerero ry'abana bigakekwa ko bifitanye isano n’imanza Gacaca

Mu karere ka Kayonza akagari ka Kabura abantu bataramenyekana bifashishije esanse maze batwika irerero rya Nyabikenke ya mbere, bigakekwa ko kuba ryaratwitswe bifitanye isano n’imanza gacaca. Ababyeyi bagasaba ko hakubakwa irindi kugira ngo abana bazabone aho bigira.

kwamamaza

Iyi nzu abaturage bavuga ko yatwitswe yari imbere y’akagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo akarere ka Kayonza,ikaba yari irerero ry’abana bo mu mudugudu wa Nyabikenke ya mbere bigiragamo.

Ikindi kivugwa ni uko hari harimo agasanduku kabitsemo impapuro nyinshi ariko abaturage bakavuga ko batazi icyari kibitsemo gusa bigacyekwa ko ari impapuro z’imanza gacaca.

Ngo mu minsi ya vuba aha, abantu bataramenyekana bikingiye ijoro abaturage baryamye, baraza bamenaho esanse bararitwika nk’uko hari abaturage babibwiye Isango Star.

Umwe yagize ati "ryari irerero abana bigiragamo rimwe ryarahiye abana babuze aho bigira, twari turyamye bwarakeye tubona hahiye harangiye, twabonaga habamo agasanduku kameze nkakabati kabagamo ibintu by'ibipapuro".  

Kuba inzu yatwitswe yari irerero ry’abana bato bo mu mudugudu wa Nyabikenke ya mbere,ababyeyi baravuga ko ryari rifitiye akamaro abana babo kuko babonaga aho bigira, bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka irindi rerero kuko nyuma y’uko ritwikwa abana babuze aho berekeza.

Undi yagize ati "icyo twasaba nkubuyobozi bashaka ahantu bakongera bakatwubakira aho abana bacu bigira".   

Ku birebana n’impamvu yatumye iri rerero rya Nyabikenke ya mbere muri Kabura ritwikwa,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul,avuga ko hataramenyekana icyatumye ritwikwa ariko ngo haracyekwa ko byaba bifitanye isano n’abagomba kwishyura imitungo gacaca kuko impapuro z’imanza gacaca zigeze kuhabikwa.

Yagize ati "bahengereye umuzamu atashye, batabaje turazimya ariko biba iby'ubusa, ryari rikozwe mu mbahu, bazanye esanse bamenaho, hakekwa byinshi, tumaze iminsi turi kwishyuza abantu imitungo gacaca ariko abenshi bari gushyira mu majwi abantu bari kwishyuzwa imitungo gacaca bagiye binangira, impapuro z'imanza niho zari ziri, twazihabitse turi kubaka akagari, akagari karangiye turazimura ".  

Ku kirebana n’irerero abana bigiragamo ariko bakaba batazabona aho bazigira,Gitifu Kagabo avuga ko bazaba bifashishije kimwe mu byumba by’akagari ,mu gihe bazaba bari kubashakira irerero mu buryo burambye.

Yagize ati "ku biro by'akagari tuzashaka icyumba kimwe tugishyiremo abana, ku buryo burambye tugiye gufatanya n'umudugudu n'abafatanyabikorwa twubake irindi rerero ry'abana".  

Mu bakekwa ko batwitse irerero rya Nyabikenke ya Mbere muri Kabura,hafashwe umunyerondo wari waharaye ndetse n’umuntu wacuruzaga esanse dore ko nawe afite abo mu muryango we bishyuzwa imitungo y’imanza gacaca.

Ni mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo abagize uruhare mu gutwika iryo rerero batabwe muri yombi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Apr 5, 2023 - 09:49