Huye: Babangamiwe n'abahira ubwatsi bw'amatungo bakahiramo n'umuceri

Mu karere ka Huye abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rwasave, barasaba ubuyobozi kubafasha guca abahira mu gishanga kuko babyitwaza bakanahiramo n'umuceri wabo bikabatera ibihombo.

kwamamaza

Igishanga cya Rwasave, gihingwamo umuceri n'abahinzi bo muri aka karere ka Huye, n'abo mu karere ka Gisagara, kuko cyambuka muri utu turere uko ari tubiri.

Aba bahinzi bavuga ko babangamiwe n'abaza kwahira ubwatsi bw'amatungo mu gishanga, bakanahiramo n'umuceri, bikabatera ibihombo kandi banagerageza kubirukana bigakurura intonganya zinabyara urugomo hagati y’impande zombi, bagasaba kurenganurwa.

Umwe ati "abashumba bakurikirana ubwatsi iyo nta muntu uri mu gishanga n'umuceri barahira bakajyana, iyo bakwahiriye umuceri ubwo uba warangije guhomba biba byarangiye".   

Umuyobozi w'akarere ka Huye Ange Sebutege, we avuga ko hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo no gushyiraho amabwiriza ahana abakora ibyo bikorwa bitubya umusaruro w'umuceri.

Ati "habayeho guhuza abaturage, abashumba ndetse na banyiri amatungo tubereka ikibazo cy'urugomo, icyo amategeko abihanira ariko n'ababa bagomba kubibazwa hanyuma hafatwa n'ingamba zo kuvuga ngo aho bizajya biba urwego rw'akagari n'urwego rw'abunzi bashobora kugena agaciro k'ibyangijwe hanyuma ibyangiritse bikaba byakishyurwa hakurikijwe agaciro kabyo ariko n'abakoze urwo rugomo bagakurikiranwa mu mategeko".      

Aba bahinzi barasaba ko amabwiriza ashyirwaho yajya yubahirizwa uko ari, kuko ngo hari n'ubwo bafata bene aba babangiriza, bamwe mu bayobozi bo mu zengo z'ibanze bakabirenza amaso bitewe n'uko rimwe na rimwe nabo batinya ko izo nka abo bashumba baba bahirira ari iz'abiyita abakomeye, nyamara umuturage agakomeza kuhahombera.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Feb 24, 2025 - 10:44