
Hoteli enye zirimo iri i Nyarutarama zafunzwe by’agateganyo
Jun 4, 2026 - 17:20
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo imwe iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko zitujuje ibisabwa kugira ngo zitange serivisi mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
kwamamaza
RDB yatangaje ko hoteli zafunzwe zirimo Century Park Hotel and Residences i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryari rigamije kugenzura iyubahirizwa ry’ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri. Mu byagenzuwe harimo imicungire y’amahoteli, umutekano rusange, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, ireme rya serivisi n’ibindi bipimo ngenderwaho mu kwakira abashyitsi.
RDB yavuze ko gufunga izi hoteli by’agateganyo bigamije kuziha umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe mu bugenzuzi. Muri icyo gihe, ntizemerewe gukomeza ibikorwa byose birebana na hoteli n’ubukerarugendo kugeza igihe zizaba zujuje ibisabwa.
Uru rwego rwasobanuye ko izi hoteli zizemererwa kongera gukora ari uko zizaba zagaragaje ko zakosoye amakosa yagaragaye, hanyuma zikongera kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Ibi bibaye mu gihe urwego rw’amahoteli mu Rwanda rukomeje kwaguka, aho imibare y'Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu 2024 igihugu cyari gifite hoteli 1.460 n’ibyumba 25.330 bivuye kuri hoteli 669 n'ibyumba 13 802 byariho mu 2018.

Highland Resort Hotel
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


