Hatangijwe ishyirahamwe ryitezweho gukemura ibibazo byugarije abanditsi b’ibitabo

Mu Rwanda hatangijwe ishyirahamwe ry’uruganda rw’igitabo ryitezweho gukemura byinshi mu bibazo byugarije ab’akora mu birebana n’ubwanditsi bw’ibitabo harimo no kubashakira isoko. Nimugihe Ubuyobozi  bwaryo busaba abanditsi kuribyaza umusaruro kuko ari na gahunda ya leta yo kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi.

kwamamaza

Ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro mu mpera z’icyumwe gishize, hagaragajwe ko rije kongerera ubushobozi abakora mu bijyanye n’ubwanditsi no gutunganya ibitabo.

HATEGEKIMANA Richard; umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe akana n’ukuriye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, avuga ko rigizwe n’abanditsi, ababisohora, abo mu macapiro yabyo, inzu zibicuruza hamwe n’amasomero yose yo mu Rwanda.

Yongeraho ko “iryo niryo shyirahamwe ry’uruganda rw’ibitabo ryatangijwe uyu munsi [ku wa gatandatu] mu Rwanda, ryitezweho kugira uruhare mu guteza imbere abantu bose bafite aho bahuriye n’ibitabo mu Rwanda.”

Umwe banditsi b’ibitabo avuga ko iki ari igisubizo kandi bigiye kubafasha kubona isoko ry’ibyo bakora.

Ati: “ rizadufasha nkatwe twandika ibitabo kubishyira ku isoko kuko hari igihe wandika igitabo noneho ukagenda ukakimarana imyaka ibiri, itatu utarabona abakiriya. Niba urangije igitabo cyawe, uzajya usanga uruganda bagufashe kuba watunganya igitabo cyawe kugeza kirangiye.”

Yongeraho ko“ nanone mbogamizi duhura nazo ni izo kubura isoko, kubura abagufasha gukosora igitabo. Nk’ubu hari ikibazo cyari gihari aho nk’ibitabo byasohotse byigeze bica muri publishing…ariko baje kugira ngo basesengure neza igitabo kiri bugere ku musomyi neza, giciye mu mucyo, kandi gisesenguye neza kugira ngo kigire inyigisho gitanga ku banyarwanda.”

BANAMWANA Gilbert ufite inzu ifasha abanditsi gutunganya ibitabo byabo avuga ko iri shyirahamwe ry’uruganda rw’ibitabo ari itafari ku bukungu bw’igihugu kuko cyahisemo kubushingira ku bumenyi.

Ati: “ igihugu cyacu cyahisemo ko ubukungu bwacyo bushingira ku bumenyi kandi ubumenyi buba mu bitabo. Amakaminuza yigishiriza mu bitabo, inyandiko z’abahanga ziba mu bitabo…ni ukuvuga ngo n’ababisoma, na rya terambere ntiryaboneka mugihe inyigisho zigishirizwa mu bitabo bidafite ireme.”

“ireme ry’uburezi rizazamuka kandi niryo terambere ry’igihugu cyose, igitabo cyangwa se uruganda rufite uruhare runini mu iterambere.”

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buvuga ko bugiye gukorana n’inzego zitandukanye harimo n’iza leta mu gukomeza gufasha abanditsi kwiteza imbere no gushyiraho amategeko arengera umwuga wabo.

@ YASSINI TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Mar 18, 2024 - 13:02