Umuganura wizihijwe abaturage batishimiye umusaruro

Mu birori byo kwizihiza umuganura ku rwego rw’Igihugu byabereye mu karere ka Rutsiro, abatuye aka karere barashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho bukaza kubaganuza nyuma yo kwibasirwa n’ibiza bakabura umusaruro. Ku rundi ruhande aba baturage barasaba inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kwita ku kibazo cy’umusaruro babona ugenda umanuka uko umwaka ushize undi ugataha.

kwamamaza

Ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa 8 buri mwaka, abanyarwanda bizihiza ibirori by’umuganura, aho abanyarwanda bahuriza umusaruro ahanini ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hamwe bagasangira ndetse abatarabashije kweza bagahabwa ku mbuto.

Mu kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu kuri iyi nshuro, ibirori byabereye mu karere ka Rutsiro, akarere gaheruka kwibasirwa n’ibiza byangije imyaka bituma benshi batabona umusaruro uhagije. Uretse ahibasiwe n’ibiza bamwe mu baturage bagaragaza ko hakenewe ingamba zo kongera umusaruro mu gihugu hose kuko ngo babona ugenda urushaho kuba muke umwaka ku wundi.

Nyuma yo kwifatanya n’Abanyarutsiro mu kwizihiza umuganura, Dr. Ildephonse Musafiri , Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko kuza aha I Rutsiro ari mu rwego rwo kwereka abaturage baho ko Leta ibazirikana. Naho ku kibazo cy’umusaruro muke, Minisitiri aravuga ko ingamba zihari ndetse ngo zizatuma umuganura utaha abaturage bazaba bafite umusaruro.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku nshuro ya 12 nyuma y’uko ugaruwe muri 2011 aho wari waraciwe n’abakoloni, byagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.” Hazirikanwa ubumwe bw’abanyarwanda no kudaheranwa n’ibibazo birimo ingaruka z’icyorezo Covid-19 ndetse n’ibiza byibasiye uburengerazuba bw’u Rwanda.

Muri ibi birori byabereye mu karere ka Rutsiro, abahinze bakeza bazanye imyaka itandukanye baganuza bagenzi babo bagizweho ingaruka n’ibiza babifuriza kuzahinga bakeza, ndetse abaturage bashegeshwe n’ibiza borozwa inka mu rwego rwo kubona amata, ifumbire no kubaherekeza mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho/  Isango Star Rutsiro

 Aug 5, 2023 - 06:33