
Hari gusuzumwa uko agahimbazamusyi gahabwa abaganga kajyana n’umushahara
Jul 14, 2025 - 16:05
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’ yazajya ajyana n’umushahara.
kwamamaza
Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, ubwo iyi Minisiteri yari yitabye Komisiyo y'Umutwe w'Abadepite, ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC.
Abayobozi ba Minisante barimo basobanura ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta birimo ibishingiye ku gutinda kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi kagenerwa abakozi bo kwa muganga.
Iyakaremye yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ya PAC impamvu hakunze kubaho ubukererwe mu kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi zishingiye ku kuba ubusanzwe MINISANTE yishyuraga ayo mafaranga igihembwe kirangiye.

Yavuze ko hafashwe ingamba zigamije kugabanya ubwo bukererwe binyuze mu gukorana n’inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ati “Abakozi bo kwa muganga agahimbazamusyi bahabwa, bakagahuza n’umushahara ndetse uwishyura umushahara akaba ari na we wishyura PBF. Twabiganiriyeho n’inzego zitandukanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ariko kugeza uyu munsi ntabwo turumvikana igihe bizatangirira.”

@ Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


