Hagiye kongerwa uburyo butangwamo amakuru y'iteganyagihe

Hari bamwe mu baturage bavuga ko hakwiye kongerwa uburyo bukoreshwa mu gutangaza amakuru y’iteganyagihe kugirango ayo makuru agere henshi kandi kuri benshi.

kwamamaza

Amakuru y’iteganyagihe aba avuga uko ikirere igihe iki n'iki kizaba giteye, aba aburira abaturage kugirango bagire icyo bakora bakurikije ibyo amakuru avuga, ubushyuhe bwinshi bw’izuba cyangwa se imvura nyinshi gusa hari abagaragaza ko aho ubwo butumwa bunyuzwa budahagije kugirango bugere kuri benshi kandi henshi.

Gusa kuri ibyo ni ibyatekerejweho aho ngo ku bufatanye n’inzego zinyuranye hagiye kongerwa imbaraga n’uburyo bwo kuburira abantu no kumenyesha ibijyanye n’iteganyagihe, ubwo buryo bwiyongere ku busanzweho kugirango ayo makuru agere henshi kandi ku gihe.

Bwana Aimable Gahigi Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati “ni igikorwa gihuriweho n’inzego nyinshi cyane cyane meteo Rwanda, ubungubu umushinga waratangiye, hari uburyo burimo bitegurwamo ku buryo buri cyiciro kijyanye n’amakuru agomba gutangwa y’uko azajya aboneka kandi ku gihe no mu buryo butandukanye, kubona amakuru no kuyatangaza hari uburyo butandukanye burimo butegurwa, muri ibyo bisubizo bikomatanyije harimo nk’izindi nzego kuko harimo n’ibisaba ikoranabuhanga, ayo makuru iyo ategurwa n’uburyo agezwa kuri buri wese haba hagomba no kureba ni ubuhe buryo abayakoresha bayakeneye kuyakiramo, ibyo byose birimo birategurwa”.

Mu busanzwe habaho iteganyagihe ry’igihe kirekire n’iteganyagihe ry’igihe gito aho habaho iteganyagihe ritunguranye ni ukuvuga ry’amasaha runaka bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, iteganyagihe ry’umunsi, iry’icyumweru, ukwezi, n’iteganyagihe ry’igihembwe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 29, 2023 - 08:14