Hari ahakiri inzitizi muri bimwe mu bikorwa bifasha abarokotse jenoside kwiyubaka

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwiyubaka ku barokotse jenoside bahereye ku bikorwa bagiye bakorerwa. Gusa inavuga ko hari ahakiri inzitizi. Icyakora umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside (IBUKA) nabo hari ibyo bishimira ariko bavuga ko hari ibyo babona ko byagakwiye kuba byarakemutse.

kwamamaza

Intambwe yatewe bitewe no kwakirwa neza n'igihugu nyuma yibyo bari bahuye nabyo byo kwicirwa ababo bazira uko baremwe ndetse no gucucuzwa ibyabo bagasigara iheruheru.

Kuva mu mwaka w' 1998, ubwo ikigega FRG cyajyagaho,  igihugu cyashyizemo imbaraga cyane cyane hubakwa ubumwe bw'abanyarwanda ndetse na politike nziza mu bijyanye n'uburezi, ubuzima ndetse n'imibereho.

Gusa umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside, IBUKA, ushima intera bigezeho ariko ukavuga ko hakiri ibibazo, nkuko bivugwa na GAKWENZIRE Philibert;  Perezida wa IBUKA.

Yagize ati: " iyo witegereje usanga muri ibyo byiciro bitandukanye, dufate nk'uburezi, kubona aho umuntu aba, ku byerekeye n'ubureayi muri rusange, ntabwo umuntu yavuga ko byose byazamutse ku rwego rumwe. Nk'urwego rwazamutse neza, twavuga nk'urwego icyk gihe abanyarwanda muri rusange, by'umwihariko abarokotse, ni icyo bari banyotewe cyane ni ikirebana n'uburezi."

"Ikibazo cyerekeranye n'imiturire kiracyari imbogamizi, gikwiye kuba cyakurikiranwa kuko ni ikibazo gikwiriye kuba cyakemuka mu buryo bugaragara. Naho ubundi umuntu yakwibaza impamvu, bikwiye gukomeza kuganirwaho."

Gakwenzira anavuga koninkunga y'ingoboka ihabwa abarokotse jenoside itakijyanye n'igihe, ati:" ntikijyanye n'igihe turimo, hakwiye ikintu cyakorwa kugira ngo kugira ngo ihuzwe n'icyo gihe kuko ibintu bigwnda bihinduka ku buryo inkunga yatangwaga mu myaka 2, 3, 4 ishize, usanga ubu nta kintu imaze cyane."

Hashyize imyaka 30 jonoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, ari nako abarokotse bagenda bakira ibyababayeho. Ibyo byagiye biba  impamvu nziza ituma babaho, bagatera intambwe zo kubaho neza biyubaka ndetse bakubaka n’igihugu.

Gusa UWACU Juliene; umuyobozi nshingabikorwa w'itorero ry'igihugu no guteza imbere umuco muri minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, avuga ko hari ahakiri inzitizi.

Ati:" hari inzitizi zijyanye n'izi gahunda zashyiriweho gufasha abatishoboye barokotse jenoside. Ntiturashobora gusubiza ibibazo byose, nk'ibibazo by'amacumbi bitararangira kuko.inzu urayubaka ejo igasaza. Uko dutera imbere, inzu umuntu yabonaga ari nziza mu 2001, uyu munsi urareba ugasanga itakijyanye n'igihe."

"haracyari ibibazo bya gahunda zifasha zitabasha kugera kuri buri muntu wese cyangwa aho tuzifuza."

"Hari impano ikomeye abarokotse bahaye iki gihugu. Kongera kubaho no kongera kubana, ya politiki y'ubumwe bakayemera, bakayakira, ubwabyo ni ikintu gikomeye. Kandi tuzi ibintu iki gihugu cyagezeho, ntabwo hyagezweho kubera ko abanyamahanga cyangwa abandi bantu baje kubidukorera. Ni abanyarwanda ubwacu twishatsemo igisubizo, dushaka uko twava hahandi habi cyane, tukageraa aho tugeze uyu munsi. "

"rero abarokotse jenoside; yaba mu mibereho y'igihugu binyuze mu iterambere, mu nzego za leta, iz'abikorera ...urababona.  ubona ari abayobozi mu nzego za leta bashyira mu bikorwa ya politiki, batekereza ya politiki. Mu bikorera; bafite business, bafite ibyo bacuruza, bagira uruhare mu gutanga imisoro yubatse iki gihugu ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rurimo. Ibyo rero ugiye kubipima kugira ngo urebe umusaruro byatanze wabirebera mu nguni zitandukanye nko mu buzima bwose bw'igihugu kuko ntaho utabasanga."

Mu kongera kwiyubaka nk'igihugu, abarokotse jonoside yakorewe Abatutsi barahumurijwe ndetse bahabwa icyizere cyo kongera kubaho, nubwo hari ibibazo bagifite birimo nk'inkunga y'ingoboka idahagije, amacumbi, n'ibindi.

Kugeza ubu, mu bikorwa bifite ingengo y’imari ingana miliyali 417 843 178 17. 

@EMILIENNE KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Apr 16, 2024 - 13:46