Hari abitwaza kugura ibikoresho bitagikoreshwa mungo bakiba ibyo basanze

Mu bice bitandukanye hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abantu baza mungo zabo harimo abavuga ko bagura ibikoresho bitagikoreshwa n’abasana ibyangiritse bikarangira babibye, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rusanga harimo icyuho kuko abenshi mu biba baba bakinguriwe n’abasigaye muri izo ngo bagasaba abasigara mu ngo kutizera buri umwe uje ubagana no kugira amacyenga kubashobora kuvogera ingo zabo.

kwamamaza

Ahantu hatandukanye humvikana ikibazo cy’abajura bajya mu ngo z’abantu rimwe na rimwe bitwaje gusabiriza cyangwa kugura bimwe mu bikoresho bitagikoreshwa ngo warangara gato cyangwa basanga udahari bakakwiba nkuko abaturage baganiriye na Isango Star babivuga.

Umwe ati "umu mama duturanye bamwibye telefone, baraje ngo baragura imyenda ishaje, ibikweto bishaje yinjiye munzu agiye kubibashakira asanga abo agiye kubishakira bagiye kare noneho arebye telefone arayibura tubakurikiye turababura".  

Undi ati "iyo basanze igipangu gifunguye binjiramo bakaba bashobora kumva ko ari nta muntu uhari iyo basanze nta muntu uhari icyo gihe bahita banura imyenda bakayitwara, bagenda babaririza imyenda ishaje, inkweto zishaje iyo basanze udahari batwara nk'imyenda".   

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ubu bujura ahanini buterwa n’uko hari abizera abo bantu bikarangira aribo babibye, rugasaba abantu kugira amacyenga no kudakingurira buri wese uje ukugana.

Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB ati "icyo ni icyuho kigenda kigaragara mungo zitandukanye aho abantu bitwaza kugura ibintu bishaje bakagenda bavogera ingo z'abantu ariko harimo uruhare rw'abo baba basize mu rugo kuko nibo babafungurira, iyo umukinguriye arakuvogera akaba yakubeshya yagushuka akaba yagira icyo yiba, ibyo ni uruhare rwa banyiri ingo ko bagomba kwigisha abakozi babo ko nta muntu ugomba kuza mu rugo rwabo ntaruhusa nta burenganzira, abakozi bakigishwa ko batagomba kugira uwo bareka ngo avogere urugo rw'umuntu, urugo ni ntavogerwa".     

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugira inama abaturage kwishakamo ibisubizo by’umwihariko ahagaragaye ubujuru nk’ubu binyuze mu nama zihuza abaturage nyuma y’umuganda.

Isango Star yaganiriye na Munyandamutsa Jean Paul, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali.

Ati "tujya tubibona muri raporo z'umutekano tukaba twabiganiraho n'abayobozi b'ibanze dutanga inama ariko ni ibintu byo gukebura abaturage binyuze ku bayobozi babegereye, icyambere nuko biriya bibazo aho bibaye bagakoresha neza ya nama iba nyuma y'umuganda ihuza abaturage batuye umudugudu bakabijyaho inama babona ibisubizo, barushaho gukoresha neza irondo bakagira abanyerondo bakora kumanywa hari n'abaturage gufashanya ubwabo kumenya kwirindira umutekano".      

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’abitwaza gusabiriza byo bitanemewe kuko abakeneye ubufasha hari uburyo bashyiriweho na Leta bafashwamo.

Ni mu gihe aba basabiriza ari bamwe mu bashyirwa mu majwi n’abaturage ko biba mu gihe hari ibyo wibagiwe kwanura cyangwa basanze udahari.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 14, 2024 - 14:40