Hari abavuga ko kwibana muri geto (ghetto) byigisha imyitwarire mibi

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batajya bizera imyitwarire y’abana babo bibana mu nzu zizwi ku izina rya geto (ghetto) ngo bitewe nuko hashobora kuba habigisha imyitwarire mibi, mu gihe ababa muri bene izo nzu kubw’impamvu zinyuranye zirimo no gushakira imibereho kure y’imiryango yabo, bavuga ko baterwa agahinda n’uku gutakarizwa icyizere mu muryango nyarwanda, kandi abibana bose batarangwa n'iyo mico mibi.

kwamamaza

Mu gihe icyerekezo cy’u Rwanda gisaba abaturage barwo guhaguruka bagakora, hari benshi bavuga ko bibasaba kuva mu miryango yabo bakajya kure ndetse iyo bageze aho bagiye gushakishiriza iterambere, bibasaba gutangira ubuzima, bamwe bakinjira mu nzira yo kwibana mu nzu z’ubukode bijyanye n’amikoro bafite, ubuzima bumenyerewe ku nyito y’ubuzima bwa geto (ghetto).  

Hari bamwe mu banyarwanda bemeza ko kwinjira muri ubu buzima bikururira benshi ubwisanzure bikaboshya kujya mu bibi byinshi ibyo bafata nko kuraruka.

Umwe ati "ni ibintu bibabaje cyane mu buzima kumva ngo umwana aragiye bitewe nuko yaba ansize avuga ngo agiye kwibana, akenshi na kenshi abenshi bajyamo atari imico myiza, ingeso zikunze kubera muri Geto akenshi na kenshi ni ingeso z'ubusambanyi, ibiyobyabwenge ibyo byose bibera muri Geto".     

Undi ati "abantu baba muri Geto bagira utuntu tw'utunyanga, tw'uburara, aba yiherereye, yakiba, yazana indaya yanamara n'iminsi adahari ntubimenye".    

Nubwo ababirebera ku ruhande babifata uku, ababa muri bene ubu bukode biganjemo urubyiruko, bavuga ko batagakwiye gutakarizwa icyizere kuko kwibana bitavuze kujya mu bibi.

Umwe ati "sosiyete nyarwanda ukuntu ifata umuntu wo muri Geto twese ntabwo tubifata kimwe, hari ababifata nk'umuntu ugiye kunanirana ariko ntabwo ariko biba bimeze, uko baba badufata batwita ibirara twe ntabwo ariko biba bimeze, batugabanyiriza icyizere ariko ntabwo ariko biba bimeze".

Undi nawe ati "iyo abantu bumvise ngo uba muri Geto bagukekaho ibindi bintu bitari byiza, ni ibintu bigoranye kubyumvisha umuntu ko waba muri Geto uri umuntu witonda biba bigoye".          

Uretse kujya gushaka ubuzima, mu zindi mpamvu zikunze gutuma abantu basiga imiryango yabo bakajya kwibana bakodesha harimo uburezi, ndetse n’abahakurikira ubwisanzure n’ubwigenge batabona mu miryango yabo.

Uku kwibana kwiganje cyane mu bice by’imijyi nka Kigali n’iyindi, aho usanga ubwiganze bw’abahatuye ari abari mu bukode kuko bagiye kuhashakira imibereho.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 21, 2024 - 08:13