Hari abatewe impungenge n'ibihano amahanga ari gufatira u Rwanda

Nyuma yuko bimwe mu bihugu by’amahanga bifatiye u Rwanda ibihano byitwaje intambara n’umutekano mucye uri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abasesengura ibya politiki hamwe n’iby’ubukungu bavuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge ko ahubwo ari umwanya mwiza wo kwisuzuma, igihugu kikamenya kwibeshaho kidategereje inkunga z’amahanga.

kwamamaza

Mu gihe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Republika ya Demokarasi ya Congo hakomeje kurangwamo umutekano mucye uterwa n’intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC, bimwe mu bihugu by’amahanga byagaragaje aho bihagaze hagati y’izo mpande zombi maze bifatira u Rwanda ibihano bitandukanye birushinja gutera inkunga uwo mutwe wa M23.

Nubwo bimeze bityo ariko, abaganiriye na Isango Star bavuga ko ibyo bidateye impungenge kubw’izo mfashanyo kuko bizeye ko ubuzima buzakomeza kuko batabeshejweho n’izo mfashanyo.

Umwe ati "niba ibyo bihugu byatwohererezaga inkunga bitewe n'ukuntu igihugu cyacu gihagaze bizasubira inyuma gato ariko ndizera ko Perezida wacu azakora impinduka". 

Undi ati "ni ukwigira tugakora tukarwanya izo ngaruka z'ibihano amahanga yashyiriyeho u Rwanda".   

Kuruhande rw’abasesengura ibya politike bavuga ko hari aho ibyo bihano bizagira ingaruka ku bijyanye no guhagarika imikorere ariko ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma igihugu kikamenyera kubaho kitishingikirije imfashanyo n’inkunga.

Kalinijabo Jean de Dieu ati "kubijyanye no kuba u Rwanda rwafatirwa ibihano n'amahanga ni ibintu bishobora kugira ingaruka nibyo koko, hari bamwe bashobora gutakaza akazi bakoraga mu mishinga ijyanye n'iterwa inkunga n'ibyo bihugu, bigira icyo byangiza binahungabanya mu bukungu bw'igihugu bitewe no kuba abantu bari bafite imirimo bishingiye kuri ibyo bihugu biba bihagaritse iyo nkunga ariko ni intambwe nziza yo kumenya ngo twabaho iminsi ingahe tudafite Amerika, twabaho dute mu rwego rw'ubuzima tudafite USAID, tudafite inkunga z'Ababiligi n'abandi, biba ari igipimo cyiza cyo gupimiraho igihugu n'ubushobozi bwacyo".     

Ibyo kandi bigarukwaho na Teddy Kaberuka, impuguke mu by’ubukungu aho avuga ko ibihugu bikwiye gufata gahunda zihamye z’ishoramari zibiturutsemo bikabitunga bidasabirije ku mahanga kuko bitazahoraho.

Ati "mba mbona ko inkunga zatugize imbata, nk'ibihugu by'Afurika ugasanga imyaka 10 irarangiye ibihugu biracyahabwa inkunga, yankunga ituma igihugu kidahinduka ahubwo gikomeza kuyikenera kurushaho, ibintu byo gutegereza no gutega amaboko bigomba kubera isomo ibihugu ahubwo hakaba gahunda zituma ibihugu bigira uburyo butandukanye igihugu kibonamo amafaranga kitiriwe gisabiriza".          

Uretse kuba ibihugu birimo Canada, Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ububiligi n’ibindi byarafatiye u Rwanda ibihano bikanahagarika zimwe mu nkunga n’indi mikoranire inyuranye ku Rwanda, ariko n'ubusanzwe ingengo y’imari nk’urugero iy’uyu mwaka 2024-2025 amafaranga y’inkunga z’amahanga zingana na 12.7% gusa mu gihe ava imbere mu gihugu angana na 60% y’ingengo y’imari yose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 6, 2025 - 12:32