
Hari abatarasobanukirwa ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo z'umubiri
Jul 29, 2024 - 08:07
Hari bamwe mu baturage bavuga ko batarasobanukirwa neza ibijyanye n’ubuvuzi bw’ubutabazi bwo kuba umuntu muzima yatanga rumwe mu rugingo rw’umubiri we kugirango arengere urukeneye. Abo bavuga ko bumva gusa ubwo ari ubuvuzi bukorerwa hanze mu mahanga gusa.
kwamamaza
Ibimenyerewe kandi bikunze kuvugwa cyane mu buvuzi bwo kuba umuntu, yakwigurana zimwe mu ngingo z’umubiri akaba yazihereza umurwayi uzikeneye, ahanini hakunzwe kuvugwa ku bafite ikibazo cy’impyiko, amaso n’izindi.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo batajya babisobanukirwa neza ndetse ko babifiteho amakuru adahagije aho na bamwe mu ribo bakeka ko byabagiraho ingaruka baramutse babigerageje.
Umwe ati "hari abavuga bati njyewe ntabwo nshobora kuba natanga urugingo rwanjye ntakintu ndibwungukeho".
Undi ati "njyewe icyo natanga ni nko gutanga amaraso naho gutanga urugingo ndumva ntabishobora, nuko mbyumva nanjye mba numva bitashoboka".
Ku bavuga ko ubwo buvuzi bunakorerwa mu mahanga gusa ngo baribeshya kuko no mu Rwanda gusimbuza ingingo byatangiye gukorwa cyane cyane ku barwayi b’impyiko izindi ngingo zikazakurikiraho ndetse ko ibyo bikorwa ku buntu.
Mahoro Julien Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ati "tumaze gusimburiza impyiko ku bantu barenga 35, mu minsi iri imbere dushobora gutangira ibijyanye no gusimbuza imboni y'ijisho kandi uko ubushobozi buzagenda buza ni nako n'ibindi bizagenda bitangizwa".
"Bifite uko bikorwa kuburyo utanga urugingo n'uruhabwa hari ibyo bagomba kuzuza, hari ibigomba gusuzumwa mbere yuko igikorwa gitangira, itegeko hari ibyo rigena aho bibujijwe kugurisha ingingo, birabujijwe no kuzigura, urugingo rutangwa habayeho ubwumvikane hagati y'utanga n'uhabwa".
Ingingo ya 27 y’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryerekeye uburyo bw’imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri, ryasohotse tariki 12 Nyakanga 2024, rigaragaza ko umuntu ushaka gutanga no guhabwa urugingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu, bapimwa udukoko dutera indwara cyangwa indwara. Izipimwa zikaba zigera ku munani, kandi utanga ibice by’umubiri we asabwa kuzuza inyandiko yo kwiyemerera ko agiye kubitanga, akagaragaza ko abikoze kubera impuhwe n’urukundo afitiye uhabwa.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


