Abarwaye diyabete baracyagorwa n’ubuvuzi buhenze

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi mu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Diyabete, hari abaturarwanda bagaragaza ko n’ubwo bumva ububi bw’iyi ndwara batayisobanukiwe, ndetse ngo no kujya kuyisuzumisha biracyari inzozi kuri bamwe, mu gihe n’abayirwaye bakigorwa n’ubuvuzi buhenze.

kwamamaza

Taliki ya 14 Ugushyingo buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya diyabete, gusa haracyari abaturage bagaragaza ko nubwo iyi ndwara ari mbi cyane bamwe muri bo usanga batayifiteho amakuru ahagije ndetse bagaragaza ko no kuyipimisha batabikozwa.

Crispin Gishoma, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’umuryango w’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, avuga ko abantu benshi bamenya ko barwaye diyabete ari uko bagiye kwivuza izindi ndwara ziyikomokaho, anagaragaza imbogamizi abarwayi ba diyabete bahura nazo.

Ati "ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu 70% bajya kumenya ko barwaye diyabete ari uko bagize ingaruka ziyikomokaho, akagenda agiye kwivuza amaso cyangwa izindi ndwara akaba aribwo amenya ko arwaye diyabete, imbogamizi bahura nazo ni ubumenyi buke bitewe n'amashuri bize bikagorana kubasobanurira, ikindi ni ubushobozi buke, biracyari imbogamizi kugirango umurwayi abone ubuvuzi bukwiye".    

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga ko kuba ubuvuzi bwa diyabete buhenze, byagakwiye kuba impamvu nziza ituma abanyarwanda bitabira kwipimisha kuko ngo uwo bihenda cyane ari uwatinze kumenya ko ayirwaye.

Niyonsenga Simon Pierre, umukozi w’ishami ryo kurwanya indwara zitandura by’umwihariko porogramu zo kurwanya diyabete muri RBC nibyo akomeza agarukaho.

Ati "ubuvuzi bw'indwara ya diyabete burahenze niyo mpamvu dushishikariza abantu kuyisuzumisha kugirango bamenye icyo gukora hakiri kare, iyo warwaye diyabete ukazabimenya aruko watangiye kugerwaho n'ingaruka zayo, icyo gihe kwivuza indwara ya diyabete biraguhenda kuko watangiye kuyivuzanya n'ingaruka zayo, umuntu ashoboye kwirinda nibyo bihendutse ariko n'umenye ko yayirwaye hakiri kare ashobora kuvurwa neza".   

Ibarura riheruka ryakozwe na RBC muri 2021 ryagaragaje ko abasaga 2.9% by’abatura Rwanda bose barwaye diyabete. Ku rundi ruhande ariko umuryango w’abarwayi ba diyabete mu Rwanda uvuga ko mu 400,000 by’abaturarwanda bose barwaye diyabete abasaga ibihumbi 70,000 ari bo bonyine baziko barwaye iyi ndwara, ibigaragaza icyuho kinini kikiri mu bijyanye no kwisuzumisha iyi ndwara.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 15, 2023 - 14:48