Hari abakoresha badaha abakozi babo uburenganzira busesuye mu kazi

Minisiteri y’ubutabera irasaba abaturarwanda ndetse n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye kurushaho gusobanukirwa amategeko no guharanira uburenganzira bwabo kuko hari abakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi babo nyamara babukwiriye uko bwakabaye.

kwamamaza

Kuri uyu wa 3 mu mujyi wa Kigali habereye ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu byahuje Minisiteri y’ubutabera, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, n’izindi nzego zitandukanye yaba iza leta n’izabikorera hagamijwe kureba ishyirwa mubikorwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’imirimo inyuranye y’ubushabitsi n’ishoramari. Gusa ngo uko rirushaho kuzamuka ninako hagaragara abatubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku bakozi.

Mme. Umurungi Providence umuyobozi mukuru wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ati "akenshi iyo tuvuze uburenganzira bwa muntu wumva ibijyanye n'imibereho myiza, bakumva ibijyanye na politike ariko mu bijyanye n'ubuzima turimo bwa buri munsi ubukungu bwiyongera, ubucuruzi, amakoperative, kompanyi ziza gukora ibikorwa byazo mu Rwanda kandi zikoresha abanyarwanda, birazamura ubukungu ariko se babandi babukoramo uburenganzira bwabo bukurikizwa gute?"  

Yakomeje agira ati "niyo mpamvu twavuze tuti reka dutangire iki kiganiro duhugure ariko tunavugane n'abafatanyabikorwa bacu kugirango badufashe twese tuzagere aho tugira u Rwanda rugira umurongo ngenderwaho, amategeko ngenderwaho azajya akurikizwa mu gihe abantu biyemeje gukora imishinga".   

Uwase Marie Claire ushinzwe amategeko n’ibikorwa by’inama y’ubutegetsi mu rugaga rw’abikorera PSF, agaruka kuri bumwe mu burenganzira bwa muntu budakunze kubahirizwa mu nzego z’abikorera.

Ati "nk'abandi banyarwanda bagomba kubahiriza amategeko, abikorerera bagengwa n'itegeko ry'umurimo cyane cyane nko kurengera abana, kurengera abagore batwite, ubuzima bw'umukozi ku kazi no kugirango agire imikorere myiza, mu mibanire yabo n'abakozi bubahiriza uburenganzira bwa muntu, ntabwo byasaga naho bifite umurongo ugaragara kuko babikora batabizi ariko ibiganiro biriho bizadufasha kubiha umurongo".    

Bwana Mbonera Theophile umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta avuga ko ibyo bitanga umukoro wo gukomeza kwigisha uburenganzira bwa muntu kugirango abatabuhabwa banarusheho kubuhabwa.

Ati "ishoramari ni ingirakamaro n'imbarutso y'iterambere bituma ubukungu buzamuka ariko bishobora kugira ingaruka, ingaruka ku burenganzira bwa muntu, hari amategeko ahari, dukeneye kurushaho no gukangurira abantu kumenya amategeko kuko n'ubundi uburenganzira bw'abantu akenshi buba buri mu mategeko atandukanye".   

Mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo mu 2018 rigena imiterere n’uburenganzira bw’umukozi aho rigena ibihano ku banyarwanda n’abanyamahanga batubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 22, 2024 - 08:13