
“Hari abagiye badusangiza ubuhamya, ukumva ukuntu imiryango yabo igikomeye kuri ya ngengabitekerezo twita iyo ku ishyiga.” Madamu Jeannette Kagame
May 30, 2026 - 21:17
Madamu Jeannette Kagame; Umuyobozi mukuru w'umuryango Unity Club Intwararumuri, yavuze ko hari imiryango igikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitwa iyo ku ishyiga. Yavuze ko ibi bigaragarira mu buhamya bamwe mu rubyiruko bagiye basangiza ubuhamya, arusaba kuba urukundo rw'umuryango rutarubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi (05) 2026 mu ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko “Igihango cy’Urungano”, ryahujwe no kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri huriro ryitabiriwe n’abarenga 2,000 barimo urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Agaruka ku bihe byakurikiye gihagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994 no kubohora igihugu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari benshi bumvaga ari inzozi ko FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi ikayobora Igihugu. Yavuze ko ari na yo mpamvu bamwe bumvaga byaborohera kongera gutera u Rwanda, ndetse bakabigerageza inshuro nyinshi ariko ntibabigereho.
Yakomeje avuga ko bamwe mu bahunze Igihugu bakoze ibyo babitewe no guhunga ubutabera ku byaha bari basize bakoze, mu gihe abandi bari barabaswe n’urwango rukabije ku buryo bumvaga badashobora kuba mu gihugu kitayobowe n’ubutegetsi bitaga ubwabo.
Yavuze ko bamwe muri bo bahunganye iyo ngengabitekerezo, bakayisangiza abana babo.
Ati: “Ntabwo twirengagije ko hari byinshi muganira n’ababyeyi cyangwa mwigishwa mu rugo. Hari abagiye badusangiza ubuhamya, ukumva ukuntu imiryango yabo igikomeye kuri ya ngengabitekerezo twita iyo ku ishyiga.”

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudaha intebe bene ibyo bitekerezo bibiba urwango n’amacakubiri, ahubwo rugashyira imbere inyungu z’Igihugu.
Ati: “Nagira ngo mbahumurize. Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda ari yo ngobyi iduhetse, aho twibona twese nk’umuryango mugari.”
Igihango cy’Urungano ni ihuriro ry'urubyiruko rigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuganira ku mateka y'u Rwanda cyane cyane ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurebera hamwe uruhare rw'urubyiruko mu gukumira jenoside n'ingengabitekerezo yayo, kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka Igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.
By Yassini Tuyishimire
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


