Kayonza : Umusanzu w'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu gukemura amakimbirane yo mu ngo

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza rurashimirwa umusanzu warwo mu gufasha imiryango yabaganaga mu makimbirane kubasha kuyavamo ariko rugasabwa gukomeza gufasha n’indi miryango kubana neza.

kwamamaza

Amakimbirane yo mu miryango ni bimwe mu bituma iterambere ry’umuryango ritabasha kugerwaho. Iki kibazo kimwe n’ibindi bibangamira umuryango, ni bimwe mu byahagurukije urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere Kayonza,aho muri iyi myaka ibiri ishize,bahanganye n’icyo kibazo, imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane ibasha kwiyunga.

Mukankusi Fravian Gakwaya,umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR- Inkotanyi muri aka karere nibyo agarukaho.

Yagize ati "muri buri murenge byarakozwe ,twegereye imiryango yari ifite amakimbirane turayihuza iva mu makimbirane ubu bameze neza".  

Umuryango wa Twahirwa na Mukamugemana utuye mu murenge wa Rwinkwavu wabanaga mu makimbirane, barasobanura icyo urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwabafashije kugira ngo magingo aya,babe babanye neza mu mahoro.

Mukamugemana yagize ati "urugaga rw'abagore rwa FPR-Inkotanyi rwaratwegereye rudukemurira amwe mu makimbirane twagiranye"

Bamwe mu bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza,bavuga ko gahunda yo gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyavamo, izakomeza kuko amakimbirane agira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco,ashima ibyakozwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ariko akavuga ko by’umwihariko ku kibazo cyo gucyemura amakimbirane yo mungo,hagiye kuba ubufantanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo amakimbirane mu ngo arandurwe burundu.

Yagize ati "bakiyemeza ko bagiye kureba imiryango ibanye mu makimbirane, bakabanza bakabimenya ku rwego rw'umudugudu noneho hakabaho imikoranire y'inzego rwaba urugaga rwa FPR-Inkotanyi zaba n'izindi nzego noneho tugafatanya kugirango biriya bibazo byo mu muryango bikemuke".

Bimwe mu bikorwa byakozwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza muri iyi myaka ibiri ishize,mu bukungu abagore 50 bararemewe muri One Hundred Women bahabwa miliyoni eshanu yo gukora imishinga ibyara inyungu.Mu mibereho myiza, imiryango 206 yabanaga mu makimbirane yarakurikiranwe,igera ku 155 ibibazo byayo birakemuka, ibigera kuri 37 biracyakurikiranwa n’abagore naho ibindi bibazo 14 biracyakurikiranwa n’izindi nzego.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Nov 15, 2022 - 08:38