
Hari abagikoresha amakara kubera inzitizi bagifite mu gukoresha Gaz
Oct 4, 2024 - 09:00
Nubwo u Rwanda rwafashe ingamba zo kubungabunga ibidukikije binyuze mu gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, hari abavuga ko bagihitamo gukoresha inkwi n’amakara kuko batabona ubushobozi bwo kugura gaz bitewe nuko ihenze ndetse inagira ingaruka zitandukanye ku bayikoresha.
kwamamaza
Mu mwaka wa 2009 nibwo bamwe mu banyarwanda batangiye gukoresha gaz mu guteka. Ni bumwe mu buryo bwatangiye mu Rwanda nk’ubwafasha mu kubungabunga ibidukikije hirindwa gukoresha ibicanwa byangiza amashyamba nk’inkwi ndetse n’amakara.
Kugeza ubu hari benshi bavuga ko gukoresha gaz bakibibona nk’inzozi bitewe n’inzitizi nyinshi zirimo igiciro, umutekano wayo n’ibindi.
Umwe ati "abantu benshi bakoresha amakara kurusha gaz kuko amakara arahendutse, niba uvuye gukorera ibihumbi byawe 4000Frw uraza ukagura amakara kuri 400Frw gaz ugasanga yo irahenze iri ku mafaranga menshi".
Undi ati "kubera ukuntu iturikana abantu njye niyo mpamvu ntayigura, njya numva ngo ibiryo byatekeshejwe gaz ngo ntabwo biba bihiye neza biba byababutse, icyifuzo cyanjye nuko ibiciro byazo babimanura umuntu wese akisangamo".
Dr. Concorde Nsengumuremyi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amashyamba, avuga ko iki cyuho kigihari koko, ariko ngo ubukangurambaga burakomeje.
Ati "bagiye bafite impungenge ngo gaz itera impanuka, ishobora guturika, twe twifuza ko mu bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa ari ibi bigo bitanga izi za gaz cyangwa binazicuruza, mbere yo guhereza umuntu gaz babanze bamusobanurire uburyo umuntu ashobora gukoresha gaz ku buryo idashobora guteza impanuka, ntabwo wavuga ko ibicanwa bikomoka ku mashyamba ntabwo bihendutse cyane ahubwo iyo ugereranyije ingaruka zo gukoresha inkwi ndetse no gukoresha gaz ukabigereranya ubona ari byiza gukoresha gaz kubera iyo tudakoresheje inkwi ngo dukomeze duteme amashyamba haba hari ibindi byinshi cyane turengera kandi nabyo bidufitiye akamaro".
Ibarura ryo muri 2017 ry’imiturire ryagaragaje ko mu Rwanda hose abanyarwanda bacanaga inkwi n’amakara bari 79.9% umubare mu nini ukaba wari wiganje mu bice by’icyaro. Nyamara kandi u Rwanda rwari rufite intego y’uko uyu mwaka wa 2023/2024 wagombaga gusiga abacana inkwi n’amakara bageze kuri 42%, intego itaragezweho kuko uyu mwaka wasize 76.1% by’abanyarwanda bose bagikoresha inkwi n’amakara.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


