
Hari abagabo binubira guhohoterwa n'abagore babo bigatuma basembera
Jan 8, 2025 - 12:23
Hari Abagabo bo mu murenge Kagogo wo mu karere ka Burera binubira guhohoterwa n’abagore babo. Bavuga ko bakubitwa kuburyo hari n’abasembereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ubuyobozi bw’akarere bugira inama abagabo bo muri aka gace gutinyuka bagatanga ibirego, abagore babahohotera bagahanwa.
kwamamaza
Abagabo bo mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo w’akarere ka Burera nibo bavuga ko bahohoterwa. Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga muri aka gace, umugabo umwe yagize ati: “ni ukugera mu rugo akaguhumagura( akagukubita)! Nonese izi nkovu zose si abagore!”
Undi ati: “njyewe kwirirwa ambwira ibyo kandi twaririrwaga twiha icyubahiro ngo turi abagabo mu rugo, ntabwo navuga ngo najya kurega umugore ngo yankubise, buriya mba ntwaye ikimwaro gikomeye.”
“byo turahohoterwa! Erega ni igisebo! Nonese wari wabona aho umugabo aburana n’umugore ngo nuko …! Gusa si abagore barigira (ihohoterwa) kuko n’abagabo barabahohotera. Warega umugore se?”
Bavuga ko amarira y’abagabo benshi atemba agwa munda, bamwe bagahitamo guhunga ingo zabo bakigira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Umwe ati: “ni ukwihangana nkavira munda, ngatundama nkavuga nti ‘ubwo tayali’…nkajya kuvuga ngo umugore yankubise ndi umuyobozi?!”
Undi ati: “habaho abapfiriye mu ngo, hakaba n’ababona bibayobeye bakavuga ngo reka nifatire inzira nigendere I Buganda. Nonese ko Museveni ariwe wakiraga indushyi se!”
Nubwo bimeze bityo, abagore bo muri aka gace bavuga ko atari bose kandi hari n’abagabo bitwara nabi.
Umwe yagize ati: “barihangana nk’abagabo b’urugo, bapfiraga muri Nyagasani. Barahari, hariho abagabo barushye, bakaba nk’umugaragu mu rugo.”
Icyakora ubuyobozi bw’akakarere buvuga ko bukomeje kwigisha imibanire myiza mu miryango yo muri aka gace. Ariko buranakangurira abagabo bahohoterwa n’abagore gutinyuka bagatanga ibirego, nk’uko Mukamana Soline uyobora akarere ka Burera abivuga.
Ati: “ ariko icyo tubakangurira ni uko igihe bahohotewe babivuga kuko igihugu cyacu cyimakaje imiyoborere idaheza. Nta muntu uhejwe, yaba ari umugore cyangwa umugabo, uwagize ikibazo wese arafashwa. (…) abagabo igihe bagize ikibazo cy’ihohoterwa bagombye kubigaragaza.”
Ku rundi ruhande, hari abasanga hakwigiye kwigishwa imibanire inoze muri aga gace, abagore bakibutswa inshingano binyuze mu muco w’igihugu. Ndetse nanone n’abagabo bakanoza imyitwarire yabo. Ibi kandi bikiyongeraho kuba n’abahohotewe batinyuka gutanga ibirego, aho kuririra mu nda, abandi bagahungira ingo zabo muri Uganda.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


