Haracyari icyuho mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe

Mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bigenda byiyongera hari bamwe mu bagaragaza ko batarasobanukirwa neza ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibibazo cyangwa indwara bushobora kugira bityo bikaba imbarutso yo gukereza bamwe kugirango bahabwe ubuvuzi kuri icyo kibazo.

kwamamaza

Kimwe mu bintu byerekana ko ikibazo cy’indwara zo mu mutwe gikomeye ndetse gihangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda no ku isi yose ni uko MINISANTE igaragaza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 baba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Nyamara ariko usanga hari abatazi ibijyanye n’izo ndwara ndetse bakazitiranya.

Umwe ati "hari igihe aba ari ihungabana n'ubuzima yaciyemo bukaba nk'ubundi burwayi wahuye nabwo icyo kintu nicyo abantu bakunze guhura nacyo mu buzima, hari igihe umuntu ashobora kuba yanyweye nk'ibiyobyabwenge ibyo biyobyabwenge anywa bigatuma ahinduka uko wamubonaga ari muzima ukabona agenda ahindura imyitwarire".   

Ibivugwa ko biba imbogamizi k’uburyo izo ndwara zikitabwaho zikavuzwa hakiri kare, kuko ngo n’ababigerageje bakomwa mu nkokora n’uko ubwo buvuzi buri ku giciro cyo hejuru ndetse bukaba butangirwa ahantu hamwe gusa.

Ndikumana John Steven, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umuvuzi, avuga ko koko hakwiye gukorwa ubukangurambaga ndetse ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bukitabwaho nk’izindi zose.

Ati "kuba abantu batarabisobanukirwa nibyo bituma bativuza kandi bafite ikibazo, icyakorwa harimo gukora ubukangurambaga ariko na leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kuvura ibigendanye n'indwara zo mu mutwe mu bigo nderabuzima byose, hakwiye kubaho ubukangurambaga ku baturage mungeri zose duhereye mu buyobozi ndetse tukajya no kumuturage akamenya ko ubuzima bwo mu mutwe ari ubuzima bukwiye kuvurwa, iki kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe tuzakomeza guhangana nacyo kandi tuzagikemura".   

Raporo ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya 2022/2023 igaragaza ko abafite ibibazo byo mu mutwe bari mu bitaro bahabwa serivisi neza. Nubwo ubwiyongere bwabo bugaragaza ko hakiri icyuho muri ubu buvuzi kuko nko muri CARAES Huye yasanzemo abarwayi 147 nyamara bifite ubushobozi bwo kwakira 115, bivuze ko byakiriye 127% ugereranyije n’abakwiye kuba bahabwa ibitanda.

Ikibazo nk’iki kiri muri CARAES Ndera icyo gihe basanzemo abarwayi bari mu bitaro 300, mu gihe bifite ubushobozi bwo kwakira 273, bivuze ko biri ku ijanisha rya 109%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 21, 2024 - 08:48