Ngoma: Imirenge ibiri itagiraga ibigo nderabuzima ubu abaturage bari mu byishimo

Imirenge ya Kazo na Karembo mu karere ka Ngoma itagiraga ibigo nderabuzima birimo kubakwamo, aho abaturage ba Kazo bavuga ko ikigo nderabuzima begerejwe nyuma yo kumara igihe bagisaba, kizabaruhura bajya kwivuriza i Kibungo na Mutenderi mu yindi mirenge.

kwamamaza

Umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, ni umwe mu mirenge ibiri muri aka karere utagiraga ikigo nderabuzima. Abaturage baho bavuga ko bakenera serivise z’ubuvuzi zisumbuye bikabasaba gukora urugendo runini bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibungo abandi bakajya ku cya Mutenderi muyindi mirenge.

Ngo kuba rero begerejwe ikigo nderabuzima hafi yabo, bizatuma batongera gutanga amafaranga y’ingendo bajya gushaka serivise z’ubuvuzi mu yindi mirenge.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko umurenge wa Kazo n’uwa Karembo ariyo yari isigaye mu karere kose itagira ibigo nderabuzima, ku buryo abayituye bahoraga basaba kubyegerezwa, none ngo kuba babibonye bizabafasha kubonera serivise z’ubuzuvuzi hafi yabo kandi imirimo yo kubaka ibyo bigo nderabuzima irimo kwihutishwa.

Ati "ni imirenge 2 itari ifite ibigo nderabuzima nabo bagiye kubona ibi bigo nderabuzima, bigeze ku kigero cya 80% tubona ko ibikorwa birimo kwihuta, abaturage ntabwo bazongera kuruha baza kwivuriza i Kibungo kuko niho bakoreshaga abandi bakivuriza i Zaza nabo bagiye kubona serivise nziza".

Ikigo nderabuzima cya Kazo kizuzura gitwaye miliyoni 630 z’amafaranga y’u Rwanda, naho icya Karembo nacyo kikazuzura gitwaye miliyoni 510 z’amafaranga y’u Rwanda. Imirimo yo kubuka ibyo bigo nderabuzima ikaba igeze ku gipimo cya 80%.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga kandi ko ahari kubakwa ikigo nderabuzima cya Kazo, hagiye no kugezwa umuriro w’amashanyarazi kuko muri ako gace ntawari uhari.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Oct 31, 2023 - 14:23