Hagaragajwe imbogamizi ku Muganda ngarukakwezi zituma hari intego z'iterambere zitagerwaho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko nubwo Politiki y’Umuganda yageze kuri byinshi birimo kubakira abatishoboye ibihumbi 25 no gukora imihanda myinshi, ariko igihura n’imbogamizi zirimo abaturage batitabira neza, bigatuma intego z’iterambere zitagerwaho uko bikwiye.

kwamamaza

Politiki y’Umuganda ikomeje kugaragaza uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko mu gufasha abatishoboye no guteza imbere ibikorwa remezo. Gusa, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko hari imbogamizi zigihari zituma umusaruro wawo utagera ku rwego wifuzwa.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye muri Sena kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Habimana yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye ari uko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bumva ko kwitabira Umuganda bitabareba bigatuma ibikorwa biba byateguwe bitagerwaho.

Icyakora yavuze ko inzego zitandukanye zikomeje gushaka ibisubizo birambye kuri izo mbogamizi, kugira Umuganda ukomeze ushingirweho ibikorwa by'iterambere Igihugu cyifuza kugeraho.

Kuva watangira muri 2005, hari byinshi byagezweho binyuze muri iyi politiki. Muri byo, Minisitiri Habimana yavuze ko harimo kuba imiryango itishoboye isaga ibihumbi 25 yarubakiwe, ndetse hanakorwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero zisaga ibihumbi 20, yorohereje abaturage kugeza umusaruro ku masoko.

Minisitiri Habimana yijeje abasenateri ko bazarushaho kongera imbaraga mu bikorwa by’Umuganda kugira ngo abaturage bawibonemo, ugere ku ntego zawo binyuze mu bikorwa bifatika kandi biramba.

 Mar 31, 2026 - 12:34