
Gutora Papa mushya bikomeje kuba ingorabahizi, umwotsi w'umukara wongeye kugaragara
May 8, 2025 - 13:35
Ku munsi wa kabiri w’inama y’abakardinali (conclave) ibera i Vatikani, mu gitondo cyo kur'uyu wa Kane, umwotsi w’umukara wongeye kugaragara uvuye kuri chapelle ya Sistine, ikimenyetso cy’uko amatora ya kabiri yabaye mu gitondo atatanze umwanzuro ku musimbura wa Papa Fransisiko uherutse kwitaba Imana ku wa 21 Mata (04) 2025.
kwamamaza
Abakardinali batorera mu ibanga rikomeye, batari kumwe n’abakirisitu, bakomeje gushakisha uzasimbura Papa wacyuye igihe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, habaye amatora ku nshuro ya kabiri ariko nta numwe mu bakandida wigeze agira amajwi angana na bibili bya gatatu bisabwa kugira ngo atorerwe kuyobora Kiliziya Gatolika.
Mu gihe amaso ya benshi bayahanze kuri chapelle ya Sistine, imbaga y’abakirisitu n’abandi bantu benshi bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero bategereje kubona umwotsi w’umweru, nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yatowe.
Umwe muri bo, Guillaume Semugisha, umunyeshuri ukomoka mu Burundi wiga i Roma, yabwiye RFI dukesha iyi nkuru ko azajya agaruka buri gihe kugeza abonye umwotsi w’umweru.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kur'uyu wa kane, abakardinali bongera gutora. Nanone bibatagera ku mwanzuro, umwotsi w’umukara urongera kugaragara ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Greenwich (17h00 TU). Naho nibaramuka bumvikanye, umwotsi w’umweru urahita ugaragara, nk’uko ibisanzwe bigenda.
Conclave irakomeje, kandi nta wamenya igihe izamara. Mu bihe byashize, byatwaye iminsi ibiri gusa kugira ngo Papa Benoît XXVI atorwe mu 2005 ndetse na Papa Fransisiko mu 2013.
Uyu mwaka, abakardinali bagera kuri 130 baturutse mu bihugu birenga 70, harimo n'abitabiriye ku nshuro ya mbere nk’u Cap-Vert, Rwanda na Haïti, hari abavuga ko biri mu bituma igikorwa cyo gutora kirushaho kugorana.
Ubu buryo bw’amatora bukurikiza umuco wihariye kandi wubakitse ku mabwiriza akomeye. Abakardinali babanje gusenga, barahira mu rurimi rwa Kilatini bafite Bibiliya ku ntoki, basezeranya kutagira icyo bahishura.
Bamaze kwinjira muri chapelle Sistine, bashyirwa ahatagera internet cyangwa telefone, mu rwego rwo kubahiriza ukugira ibanga ry'aya matora ikurikiwe n'abakilisitu benshi ndetse n’abanyamakuru barenga 5,000 baturutse hirya no hino ku isi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


