
Hagaragajwe ibitera icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda
Mar 4, 2026 - 11:51
Amezi umunani arashize habayeho isinywa ry’amasezerano ya Washington hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, raporo yasohotse i Kinshasa ku wa 3 Werurwe (03) 2026, igaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 23% gusa. Iyi raporo inagaragaza imbogamizi nyamukuru zateye icyuho gikomeza kwaguka, mu gihe umutekano w’abasivili bo mu Burasirazuba bwa Congo ugikomeje kuzamba.
kwamamaza
Raporo yakozwe n’Ikigo cya Baromètre des Accords de Paix en Afrique igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rikomeje kudindira bitewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku mutekano, politiki.
Mu bitera icyo cyuho, hagaragajwe ko harimo imirwano igikomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho intambara itarahagarara. Iyi raporo igaragaza ko ibi byatumye ingingo z’umutekano zikubiye mu masezerano ya Washington zidashyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.
Raporo inagaragaza ko kuba Kinshasa itarafata ingamba zifatika zo guhashya umutwe wa FDLR, ndetse no kuba u Rwanda rugikomeje ingamba z’ubwirinzi ku mupaka, biri mu byongera kudindiza iyubahirizwa ry’amasezerano, kuko buri ruhande rushinja urundi kudasohoza inshingano zarwo.
Ikindi cyagarutsweho ni uko inzego zashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano zahagaze, inama zagombaga guhuza impande zombi zikaba zitarimo guterana, bigatuma ibikorwa byinshi bisigara ku mpapuro.
Ku gipimo cya 10, ibikorwa by’ingenzi birimo kurinda abasivili, gufasha abatishoboye no gucyura abakuwe mu byabo byahawe amanota 2,5/10, bigaragaza ko ubuzima bw’abaturage ba Nord-Kivu bukomeje kuba mu kaga.
Abakoze iyo raporo basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na yo yafashije mu buhuza, kongera igitutu cya dipolomasi kuri RDC n'u Rwanda kugira ngo buri ruhande rwihutishe kubahiriza ibyo rwiyemeje.
Radio Okapi yatangaje ko nubwo hari intambwe zimwe za dipolomasi zimaze guterwa zirimo gutangazwa kw’inkunga y’u Burayi irenga miliyoni 81 z’amayero, ibiganiro byabereye muri Kongere ya Amerika ndetse n’ibihano byafatiwe abakekwaho kubangamira amahoro, raporo ishimangira ko ibyo bidahagije mu guhindura mu buryo bufatika ibiri kuba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ivuga ko igihe cyo kugaragaza ubushake mu magambo gikwiye kurangira, ubu hakenewe ibikorwa bigaragara byakuraho icyuho kiri hagati y’ibyashyizweho umukono n’ibishyirwa mu bikorwa, kugira ngo amasezerano ave ku mpapuro ahinduke amahoro arambye.
Ni mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC, intambara zikomeje hagati y'abarwanyi ba AFC/ M23 n'ingabo za Congo, Uburundi, Wazalendo ndetse n'abacanshuro. Nubwo guhangana kw'izi mpande kutarebwa n’amasezerano ya Washington, ariko zishinjanya kurenga ku masezerano y'agahenge yasinyiwe I Doha.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


