
Kenya: Hateguwe inama ihuza ibihugu bya Africa n'Ubufaransa ku ishoramari n’Ubukungu
May 11, 2026 - 15:37
Muri Kenya hateraniye inama ikomeye ' Africa Forward Summit ' igamije guhuza ibihugu bya Africa n'Ubufaransa ku bijyanye n'ubukungu. Iyi nama igomba guhuza abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 30, abashoramari n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, mu gihe Ubufaransa bushaka kongera imbaraga zayo muri Afurika binyuze mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
kwamamaza
Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, wakajije umutekano ku rwego rwo hejuru kubera inama “Africa Forward Summit” iri kubera muri Kenyatta International Convention Centre, ihuriyemo abayobozi bakuru bo muri Afurika, abanyemari n’abahagarariye ibigo bikomeye ku Isi.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 11 Gicurasi (05) 2026, yateguwe ku bufatanye bwa Kenya n’Ubufaransa, ikaba iri kubera bwa mbere mu gihugu cyo muri Afurika gikoresha cyane Icyongereza.
Imihanda myinshi ikikije aho iyi nama iri kubera yarafunzwe kugira ngo borohereze ingendo z’abakuru b’ibihugu n’izindi ntumwa zidasanzwe zayitabiriye.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yageze i Nairobi ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi (05) 2026 mu rwego rwo gutegura iyi nama, mu gihe abandi bayobozi n’intumwa zitandukanye bagezeyo ku Cyumweru.
Ku ruhande rwa Kenya, Perezida William Ruto yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama iri gufatwa nk’intambwe nshya mu mubano hagati ya Africa n’Ubufaransa.
Mu muhuro wa Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon na Perezida William Ruto wa Kenya ndetse bagasinyana amasezerano, yavuze ko "Ubumwe bw’abayobozi ba Africa ni bwo shingiro rikomeye rikenewe kugira ngo hazabeho kurinda no kubaka ahazaza h’umugabane. Ni yo mpamvu ari ingenzi ko abayobozi bahuriza ku ntego imwe, bakagira icyerekezo gihamye kandi bagafata iya mbere mu kugena ejo hazaza ha Africa binyuze mu gushakira ibisubizo ibibazo bya Africa.”

Biteganyijwe ko ku munsi ko ku wa kabiri, Africa Forward Summit izitabirwa n’abakuru b’ibihugu basaga 30 cyangwa ababahagarariye. Abakuru b'ibihugu bazitabira iyi nama barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Perezida Évariste Ndayishimiye w'Uburundi, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Pere,ida Bola Tinubu wa Nigeria, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Perezida Daniel Chapo wa Mozambique na Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon.
Hari kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, wageze muri Kenya ku wa 9 Gicurasi (05) 2026 kugira ngo yitabire iyi nama iri guhanga amaso ku hazaza h’umubano wa Afurika n’Uburayi.
Ku munsi wa mbere w'iyi nama, hateguwe “Business Forum” yibanze ku bukungu n’ishoramari, aho ibiganiro byinshi byagarutse ku ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije, impinduka mu rwego rw’imari n’ibigo mpuzamahanga by’imari, guhanga imirimo, ubwenge buhangano (AI), ubuzima, inkingo ndetse n’ibibazo by’amahoro n’umutekano.
Mu bitabiriye iyi nama harimo abakuriye ibigo mpuzamahanga, abanyemari n’abashoramari bagamije gushaka amasoko mashya no gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika n’Ubufaransa.
Mu mishinga minini yatangajwe harimo uwa sosiyete y’Abafaransa ya CMA CGM, yatangaje ishoramari rya miliyoni 700 z’Amayero muri Kenya, rizifashishwa cyane mu kubaka terminal nini ku cyambu cya Mombasa izafasha kwakira amato manini atwara kontineri.
Mbere y’itangizwa ry’iyi nama, William Ruto na Emmanuel Macron bari bamaze kwemeza imishinga umunani ifite agaciro karenga miliyari imwe y’Amayero, bavuga ko ishingiye ku bufatanye bugamije gutanga inyungu ku mpande zombi.

Nubwo iyi nama yibanze cyane ku bukungu n’ishoramari, ifite n’igisobanuro gikomeye muri dipolomasi mpuzamahanga. Ibitangazamakuru bimwe byagaragaje ko Ubufaransa buri gushaka kongera ijambo ryabwo muri Afurika nyuma y’igihe bugaragaraho gucika intege mu mubano wabwo n’ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane, cyane cyane ibyo bwigeze gukoloniza.
Ibihugu byakoronijwe nabwo birimo nka Gabon, Tchad na Côte d’Ivoire biri muri iyi nama, ibigaragara nk’umuhate wa Paris wo kongera kubaka icyizere n’umubano mushya ushingiye ku nyungu z'impande zombi harimo ubucuruzi, ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu aho gushingira ku mateka y’ubukoloni.
Guteza imbere uwo mubano mushya ni ingenzi kuri Emmanuel Macron kuko igihugu cye kizayobora ibihugu bya G7 muri Kamena (06) 2026, aho ashaka kugaragaza ko Ubufaransa bugifite ijambo rikomeye muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.







@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


