Iburasirazuba: hari gukorwa isesengura ry’amakoperative rizasiga za baringa zimenyekanye

Harimo gukorwa igenzura n'isesengura ry'amakoperative kugira ngo hamenyekane aya baringa ndetse n'ayafite imiyoborere idahwitse byose bidindiza iterambere ry'abanyamuryango bayo. Ikigo gishinzwe iterambere ry'amakoperative RCA kivuga ko iri sesengura rizatanga umubare nyawo w'amakoperative akora bihuzwe n’ayari mu bitabo bya RCA ndetse byoroshye igenamigambi ryayo.

kwamamaza

Abahagarariye amakoperative yo mu mirenge n'uturere tugize intara y'Iburasirazuba barimo gukora mu mirenge yose y'iyi ntara nyuma yo guhabwa amahugurwa abongerera ubumenyi mu gukora isesengura bifashishije ikoranabuhanga.

Bemeza ko rizashyira umucyo ku mikorere y'amakoperative kugira ngo hamenyekane akora neza ndetse n'andi ya baring, yose yabangamiraga igenamigambi ry'amakoperative ndetse n'iterambere ry'abanyamuryango bayo.

Banavuga ko kandi iri sesengura rizoroshya imiroborere y’amakoperative ugereranyije no mu bihe byatambutse.

Umwe muribo, yagize ati: “ ikibazo kirimo ni uko iyo amakoperative yiswe ko ahari kandi ntacyo amariye bene yo biteza ingaruka kuko usanga azana amakimbirane mu banyamuryango bayagize, kuko nta gikorwa kibabyarira inyungu baba bahuriyeho.”

“ iri sesengura rero rizafasha abanyamuryango ba koperative kumenya uko koperative zabo zihagaze, uko zicunzwe bityo barushyeho kuzigirira icyizere. Izishobora gukora barusheho kuzishoramo imari kugira ngo zikore zibungukira.”

Undi ati: “urugero mu murenge wa Mukarange, hari koperative bigeze gusaba ibikorwa byayo no kuyisura, bambwira ko ari koperative ihinga imyumbati. Nuko ndayishaka, nkabona muri system irahari ariko nahamagara telepfone kuko ziba ziriho bakambwirako yigeze kubaho ariko itakibaho.”

“ wasangaga ku rutonde dufite amakoperative menshi ariko wayashaka ukayabura bitewe nuko amenshi yabaye baringa, atagikora nuko washaka beneyo ukababura. Bituma tugira imbogamizi ku terambere  dutekereza gukora rijyanye n’amakoperative.”

Madam Pacifique Umugwaneza, umuyobozi w'agateganyo ushinzwe iterambere ry'amakoperative no kuyagenzura mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative, RCA, nawe yemeza ko isesengura ry'amakoperative ryari rikenewe kugira ngo umubare wazo umenyekane bifashe mu igenamigambi ryayo rigamije kuyafasha gutera imbere.

Ati: “ikibazo cya mbere ni uko hatangwa imibare ishobora kuba atariyo, kuko iyo dutanga ni iya koperative zanditse. Ariko hari igihe tudahira tumenya izapfiriye mu nzira, niyo mpamvu iyo hakozwe isesengura nk’iri…kuko tuzagera ku cyicaro cya koperative nuko tumenye izidakora.”

“Iyo rero izanye imibare ifatika burya igenamigambi riroroha. Kuvuga ngo aba bantu bazakora bate, bazakenera inyongeramusaruro ingana gute? Muri iri sesengura barasabwa kuzatanga amakuru yuzuye.”

Isesengura ry'amakoperative rigamije kuyashyira mu byiciro ariko bibanda ku mibare,aho bahuza imibare y'amakoperative ari mu bitabo bya RCA ndetse n'amakoperative ahari nyirizina. Bazamenya kandi aho koperative ziherereye ndetse no Kureba uko zihagaze haba mu bukungu no mu miyoborere zishyirwe mu byiciro.

Kugeza ubu, imibare ya mbere y’iri sesengura yerekana ko mu ntara y'Iburasirazuba habarurwa  amakoperative 2 401 ariko hatarimo za SACCO. Ariko hitezwe ko nyuma  y'isesengura, imibare yayo ishobora kugabanyuka cyangwa se ikaziyongera.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/3zAyFbmq4IY?si=RGLtWoviq1W_SJHG" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 6, 2024 - 17:53