
Gisagara: Abakoresha umuhanda Huye-Mburambazi babangamiwe n’iteme rihuza uturere
Sep 5, 2024 - 11:01
Abakoresha umuhanda Huye-Mburambazi baravuga ko babangamiwe no kuba iteme rihuza uturere twombi ryarangiritse ku buryo imodoka zo zitakihatambuka. Barasaba ko iryo teme ryakorwa. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko ikibazo bwakimenye ndetse buri no gukorana n'inzego zirimo ikigo cya RTDA kugira ngo barebe uko iri teme ryakorwa mu buryo burambye. Busaba abaturage gukoresha indi mihanda.
kwamamaza
Iteme ribangamiye abagenzi riherereye mu gishanga kiri hafi ya centre y'ubucuruzi ya Mburamazi, mu muhanda uva i Huye ukanyura mu i Rango-Sahera- Mburamazi ugakomeza i Kansi, Kigembe na Nyaruteja muri Gisagara. Iri iteme ryubakishije ibyuma n'imbaho ariko igice kimwe cy'imbaho cyavuyeho ku buryo moto ari zo zigerageza kuhanyura. Nimugihe imodoka zo ba nyirazo bazisiga hakurya yaryo.
Ubwo Isango Star yageraga muri aka gace, umuturage umwe yagize ati: "iyo ugeze hano, iyo umugenzi afite ubwoba avaho akagenda n'amaguru nuko natwe tukayishorera tukagenda. Nka nijoro ho ntabwo ushobora kuhaca kuko urabona haba hameze nabi cyane. Hari n'igihe bahagutegera."
Undi yunzemo ati: ''ri teme rihuza uturere tubiri, Akarere ka Huye n'aka Gisagara. Ingaruka bitugiraho ni uko rimwe na rimwe umuntu arakererwa nk'iyo utwaye umukozi agiye mu kazi, kubera ko uba urwana no gusunika moto."
'" ryarasenyutse, ejo bundi bakuyemo imodoka yahezemo."
Abaturage bavuga ko nubwo batuye Gisagara ariko bakunda guhahira muri Huye, yaba kujyanayo imyaka ndetse n'abayikurayo. Hari kandi n'abakenera gukurayo ibikoresho by'ubwubatsi kuko ubuze uko agira bisaba ko akoresha izindi nzira nazo za kure.
Abaturage basaba ko iri teme bafashwa rigakorwa maze bikongera koroshya imigenderanire hagati y'abatuye uturere twombi, bikanafasha abarema isoko rya Mburamazi ubu bagorwa no kubona uko bahageza ibicuruzwa.
Umwe yagize ati: "turasaba ko ryakorwa kugira ngo iyo mirimo ikomeze ikorwe; ari imirimo y'ubwubatsi, ubuhahirane hagati y'uturere twombi."
Undi ati: "turasaba ubuvugizi bwo kugira ngo badukorere iri teme rimere neza nuko tujye tunyuraho nta kibazo."
Ku rundi ruhande, umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, HABINEZA Jean Paul, avuga ko mu gihe bari gushaka umuti urambye, abaturage basabwa kuba bakoresha indi mihanda.
Ati:"Ikibazo cya kiriya kiraro cya Mburamazi twarakimenye, mu minsi ishize hanyuzeho amakamyo manini yaratwaye laterite nuko hagira uruhande rwangirika. Ariko ubu turimo kugishakira uburyo burambye twagikoraho. Twari twabanje kuvugana n'abakozi b'ikigo cya RTDA gishinzwe transport kugira ngo baturebere inyigo nziza ku buryo cyakorwa mu buryo burambye. Ariko natwe turimo kugishakira igisubizo kuko ubuhahirane ni ngombwa."
"icyo dusaba abaturage ni ukwihangana. Ikindi abanyamaguru bo bashobora kugenda, na moto zishobora kunyuraho ariko abanyuraho n'imodoka babe babiretse, banyure haruguru mucyihene cyangwa bakamanuka i Kibirizi. Turimo kubikoraho vuba."
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


