
Inteko ya Amerika yemeje umushinga w'itegeko rigena inkunga ya Ukraine n’ibihano bishya k'Uburusiya
Jun 5, 2026 - 12:42
Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, umutwe w’Abadepite, yemeje umushinga w’itegeko ugamije gutera inkunga Ukraine no gushyiraho ibihano bishya bikomeye ku Burusiya. Ni icyemezo cyafashwe ariko kikiri mu ihurizo ku hazaza h'uwo mushinga. Icyakora byagaragaje gucikamo ibice mu ishyaka rya Republican ku kibazo cya Ukraine, no kongera igitutu ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump.
kwamamaza
Uwo mushinga w’itegeko uzwi nka Ukraine Support Act wemejwe nyuma y’amezi menshi wari warahagaze. Wemejwe ku majwi 226 kuri 195 nyuma y’uko Abadepite bake b’Aba-Republicain bifatanyije n’Aba-Democrates bagashyira igitutu ku buyobozi bw’Inteko binyuze mu nzira yihariye yo gusaba ko ugezwa ku itora ku ngufu, bituma ubuyobozi bw’ishyaka butabasha kuwuhagarika.
Mu itora ryabaye ku wa Kane, Abadepite 18 b’Aba-Republicain n’umwe wigenga usanzwe ubashyigikiye bifatanyije n’Aba-Democrates, mu kugaragaza itandukaniro rikomeje kwiyongera mu ishyaka rya Perezida Trump ku bijyanye n’uko Amerika ikwiye gukomeza kwitwara ku ntambara ya Ukraine n’Uburusiya.
Uwo mushinga uteganya guha Ukraine inkunga irenga miliyari 1 z’amadolari, ndetse n’inguzanyo zishobora kugera kuri miliyari 8 z’amadolari zigamije kongerera iki gihugu ubushobozi bwa gisirikare, kongera ubwirinzi no gusana ubukungu bwashegeshwe n’intambara. Hakubiyemo kandi ibihano bishya bikomeye ku Burusiya birimo gukaza igenzura ku bigo by’imari, urwego rw’ingufu nka peteroli na mine, ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Nubwo wemejwe n’Umutwe w’Abadepite, ejo hazaza h’uyu mushinga haracyari mu rujijo rukomeye. Ugomba kunyura muri Sena ya Amerika, aho ubuyobozi bw'ishyaka ry'aba Republican butemera ko watorwa, buvuga ko bugitegereje umurongo wa Perezida Donald Trump. Gusa n’iyo watorwa na Sena, birashoboka cyane ko Perezida Trump yawuhagarika akoresheje ububasha bwe bwa veto, bigatuma udatanga umusaruro.
Ibi bibaye mu gihe igitutu cya politiki gikomeje kwiyongera imbere muri Amerika, aho bamwe mu Badepite b’Aba-Republicain batangiye kurenga umurongo w’ishyaka ku ngingo z’ububanyi n’amahanga, cyane cyane ku bijyanye n’intambara ya Ukraine na Iran kubera impungenge z'amatora ateganyijwe mu Ugushyingo (11) uyu mwaka.
Abadepite batoye uyu mushinga mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yandikiye asaba ibiganiro bitaziguye Perezida Vladimir Putin mu ibaruwa ifunguye, avuga ko yiteguye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibiganiro. Gusa ibiro bya perezida w'Uburusiya byavuze ko bishobora kwakira Zelensky i Moscou., icyakora Kyiv irabyanga.

Zelensky yasabye ko ibiganiro byabera mu bihugu bidafite aho bihuriye n’intambara nka Switzerland, Turkey cyangwa mu bihugu by'abarabu. Yavuze kandi ko bigomba kuba birimo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Trump yavuze ko inama nk’iyo “yaba intambwe nziza,” ashimangira ko impande zombi zigomba kwemera ubwumvikane no gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke igisubizo cya dipolomasi.
Ku bijyanye n'agahenge, Uburusiya bwateye utwasi ibyo guhagarika imirwano, buvuga ko bidashoboka kuko byatuma ibgabo za Ukraine zibona uko zisuganya.
@RFI & Reuters
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


