RBC iraburira abarwara igituntu bagacikiriza imiti

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko hari abagikerensa indwara y’igituntu; aho usanga bamwe bagaragaza ibimenyetso bakayoboka kwivura magendu, hakaba n’abagera kwa muganga bagahabwa imiti ariko bakayicikiriza. Uku kutivuza neza bikaba bituma bagira igituntu cy’igikatu bamwe kikanabavutsa ubuzima.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho uyu munsi ku wa 24 Werurwe 2022 mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Turwanye igituntu tutizigamye, turengere ubuzima”.

Dr Migambi Patrick Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Igituntu, yagaragaje ko abacikiriza imiti kandi ntibongere kugaragara ngo bakurikiranwe  bari kuri 1%.

Aba ngo bakaba bateje ikibazo  kuko aho bari baba banduza abandi kandi iyo bahagaritse imiti bagira igituntu cy’igikatu bakazagaruka kwa  muganga bararembye, bagashyirwa ku miti igihe kirekire.

 Yagarutse no ku bagira ibimenyetso by’igituntu (birimo inkorora irengeje ibyumweru bibiri) aho kujya kwa muganga bakivura magendu kandi ntibakire bakagenda baremba kandi bananduza abandi.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko 40% by’abagaragaje ibimenyetso by’igituntu ari bo bagiye kwivuza mu mavuriro yemewe.

Dr Migambi ati: “Haracyari imyumvire iri hasi mu baturage […]. Igihe cyose tutarabona urukingo, nta bundi buryo dufite bwo kwirinda indwara y’igitungu uretse kuba  ukirwaye  tumumenya vuba tukamutangiza imiti, uwayitangiye mu byumweru bibiri n’ubwo yakomeza gukorora ntabwo aba agifite  imbaraga zo gukomeza kwanduza abandi”.

 Yakomeje avuga ko igituntu ari indwara ivurwa igakira, akaba kangurira abantu kwihutira kwa muganga mu gihe bagaragaraje ibimenyetso.

Yagarutse no ku bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara, avuga ko ari abana  bari munsi y’imyaka 15, abafite imyaka iri hejuru ya 55, abafite Virusi itera SIDA, ababana n’abantu barwaye igituntu, imfungwa, abakora mu birombe n’abarwaye indwara ya diyabete.

Igituntu  ni indwara ishobora gufata ahantu hose ku mubiri, gusa imibare igaragaza ko mu barwaye iyi ndwara  85% bayirwaye mu bihaha akaba ari na byo bitera  kwanduza cyane bitewe n’uko umuntu akorora agasohora udukoko tuyitera tugakwira mu mwuka ari na ho yandurira, nk’uko byagarutswe na Dr Migambi.

Ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze, mu mwaka wa 2020/2021, hagaragaye abarwayi b’igituntu 5435, abagera kuri 26,3% muri bo boherejwe kwa muganga n’Abajyanama b’ubuzima. Abarwaye igituntu cy’igikatu ni 28.

Abapfa mu gihe bafata imiti y’igituntu ni 8%, ariko urebye ku bafite ubwandu bwa VIH bo bagera kuri 14%.

Ugendeye ku mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/ 2020 na 2020/2021, umubare w’abarwara igituntu wagabanyutseho 6%. Gusa ngo hari  impungenge kuri iri gabanyuka bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gushakisha abarwaye igituntu.

Dr Migambi ati: “ Niba umubare ukomeza kugabanyuka kandi dufite abarwayi b’igituntu, ni ukuvuga ko hari abantu bakomeza kwanduza abandi mu miryango bikazatuma iyi ndwara irushaho kwiyongera cyane, kwiyongera ariko si cyo kibazo iyaba twabashaga kubabona tukabavura hakiri kare.

COVID-19 yagize ingaruka mu buryo bwo gushakisha abarwaye igituntu,  tuzi neza ko mu mwaka wa 2020 ibimenyetso byinshi by’iki cyorezo byari ibimenyetso by’igituntu ( gukorora, kugira umuriro), byageze aho abantu batangira kugira ubwoba ugaragaje ibyo bimenyetso ntabashe kujya kwivuza kwa muganga hakiri kare, byatumye hari abaza  kwivuza batinze  bamwe bibaviramo gupfa”.  

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku  Buzima (OMS) igaragaza ko indwara y’igituntu yagabanyutseho 15%.

Abaturarwanda baributswa ko gusuzuma igituntu no kukivura bikorerwa ku mavuriro yose ya Leta kugeza ku kigo nderabuzima kandi bigakorwa ku buntu. Kugira ngo umuntu abashe kubona izi serivisi nta kiguzi atanze bituruka ku ruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda ubu ruri kuri 40% n’abafatanyabikorwa (60%).

RBC ivuga ko urwaye  igituntu gisanzwe uvurwa amezi 6, agatangwaho amadolari hafi 60 (asaga  ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda),  urwaye icy’igikatu mu  mezi 9 atangwaho  amadolari 1500 (arenga miliyoni n’igice) ku miti gusa; hatabariwemo ibipimo afatwa buri kwezi na  buri byumweru harebwa niba imiti nta ngaruka yamugizeho.

 Mar 28, 2022 - 11:33