
Gatsibo: Barinubira gubabwa ubwasisi bw'amasuka n'imihini ntibahabwe amafaranga
Jan 9, 2025 - 12:55
Abanyamuryango ba Koperative COPRORIZ-Ntende yo mu karere ka Gatsibo barinubira guhabwa ubwasisi bw'amasuka n'imihini mu gihe baba basanzwe bazifitiye aho guhabwa amafaranga avuye mu bikorwa bibyara inyungu bafite. Bavuga ko basanga byaba ari amayeri yo gushaka uko ubuyobozi bwarigisa amafaranga. nimugihe Ubuyobozi bwa koperative buvuga ko ubwasisi bw'amasuka buhabwa Abanyamuryango ari ibyifuzo byabo batumye ababahagarariye ariko babasaba kugaragaza ibyifuzo byabo kigashyirwa mu bikorwa.
kwamamaza
Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Gatsibo ‘COPRORIZ-Ntende’ yo mu karere ka Gatsibo (bifuje ko tutagaragaza imyirondoro yabo) bavuga ko koperative yabo yateye imbere ku buryo buri mwaka hari icyo bagenerwa nk’inyungu yavuyemo.
Bamwe bacyita agahimbazamushyi, abandi ngo ni ubwasisi, ariko ngo batangazwa n’uko bahabwa amasuka n’imihini kandi basanzwe babyifitiye, bakabifata nko kubahenda ubwenge.
Umwe yagize ati: “ hari akantu bavuga ngo ni agahimbazamushyi bakaduha isuka n’umuhini, ibyo bintu ntibishob oka kandi ntibikwiye. Umuhinzi wamuha isuka ukajya no kumugurira umuhini?! Ese ako gahimbazamushyi kuri koperative imaze imyaka 10 ni uguhabwa agahimbazamushyi k’isuka! Umuhinzi utagira isuka yakagombye kuba agikora? Ni ubwasisi Ni ubuhenda bana rwose.”
Undi ati: “ubwasisi bw’isuka se njyewe sinsanzwe nyigurira? Hahaha! Ibyo ngibyo ntabwo tubyemera! Ubwasisi ntabwo bukwiye kuko buriya ni nko guhenda umwana….”
Aba banyamuryango ba Koperative COPRORIZ-Ntende basaba ko bajya bahabwa amafaranga cyangwa ikindi kintu kizabateza imbere.
Umwe ati: “wenda tuvuge yaba ihene tukamenya ngo izatubyarira umusaruro natwe. (…) baduha niyo yaba ibihumbi 10 ukabishyira ku mufuka ukareba ikindi wagura cyangwa bakareka ikindi cyatuma umuhinzi azamuka. Gusa twebwe nta kintu duhangayikiye uretse umusaruro wacu bakawutugurishiriza. Ikindi tukajya mu madeni.”
Munyabaranga Emmanuel; Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Gatsibo ya COPRORIZ-Ntende, avuga ko kugira ngo abanyamuryango bahabwe ubwasisi bw’amasuka byaturutse ku byifuzo byabo byagiye bitangirwa mu nteko rusange. Anavuga ko niba bifuza ko ubwasisi bw’amasuka bwahinduka bakajya bahabwa ikindi kintu, bazabivuge bishyirwe mu bikorwa.
Ati: “ikijyanye n’ubwasisi rero, kuba barahawe amasuka biba byaraturutse mu byemezo by’inama rusange y’abanyamuryango, ba bandi bahagarariye abandi mu mazone kuko buriya zone igira abahagarariye abandi 10. Mu mazone 15, iyo ukubye urumva abanyamuryango tuba dufite mu nama rusange. Twashyiraho komite nyobozi, nibo bafata bya byemezo bya koperative.”
“ ariko iyo baramutse bavuze bati ‘twebwe ntabwo dushaka iki’ icyo bifuje nicyo tubakorera kuko koperative ni iyabo pe.”
Kugeza ubu, Koperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Gatsibo ya COPRORIZ-Ntende igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 3. Bamwe muri aba banyamuryango bavuga ko ubwasisi bahabwa buri mwaka bw’amasuka n’imihini budahwanye n’ibyo bari bakwiye guhabwa biva mu mitungo bafite ibyara inyungu irimo hoteri, farumasi, isoko ry’umuhinzi, ubworozi bw’inkoko ndetse n’ahandi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


