Gatsibo: Bahangayikishijwe n'urubyiruko rubibwamwo ingengabitekerezo ya jenoside

Abarinzi bigihango bo mur'aka karere bahangayikishijwe na bamwe mu rubyiruko baramuka bicaye ku gasima ntacyo bakora. Bavuga ko bahahurira nabakuze bifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside nuko bakayibashyiramo. Basaba ko ahantu hatandukanye hashyirwaho abarimu bamateka kugira ngo bigishe abahari amateka yukuri yu Rwanda.

kwamamaza

Abarinzi b'igihango bo mu karere ka Gatsibo bagaragaje izi mpungenge nyuma y'uko hari bamwe mu rubyiruko batagira icyo bakora baramukira mu dusantere, ahazwi nko ' ku dusima'.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko aho ku dusima bashobora kuhakura amateka mabi yatuma ubumwe n'ubudaheranwa butagerweho uko bikwiye. Bavuga ko aho bahasanga abaacyifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bashobora kuyibashyiramo.

Sibomana Jean Nepo ni umurinzi w'igihango, yqgize ati:" ariko iyo umuntu abyutse yicaye kuva mu gitondo akageza nimugoroba, aba agenda nta cyerekezo. Iryo jambo bahimbye bise agasima kandi ritari ahantu hamwe gusa, ntabwo buri gihe haba havugirwa ibintu byiza...ibishobora kwangiza ubumwe bw'abanyarwanda. Tubibona nk'ikibazo kuko buri muntu wese iyo amasaha y'akazi ageze agomba kuba ari ku mutimo."

Mugenzi we Rutonesha Alex asaba ko nk'aho hantu hategurirwa abarimu bigisha urwo rubyiruko amateka nyakuri y'u Rwanda.

Ati: " hariya ntuye ntabwo bihati cyane ahubwo hari urubyiruko rwinshi rutazi aho igihugu kigeze. Rero numvaga hakwiriye gushyirwaho uburyo; yaba rimwe mu kwezi nabo bakajya bahura kuko ntabwo bajya mu nam, ntibajya ku muganda, ntibajya aho amakuru atangirwa, ahubwo basa n'abari mu gihugu cyabo cyigenga. Abo rero kubayobya biroroha cyane. Byaba byiza bashyiriweho ihuriro ribahuza aho bari ridahungabanyije ibyo bakora."

Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko umwanzi wigihugu ushaka kubiba amacakubiri mu byanyarwanda abasanga aho bahurira mu gihe baba ntacyo bakora. Bene uwo rimwe akabashukisha amafaranga. Ariko iyo babonye ubigisha amateka nyakuri yu Rwanda, Hon Fasil avuga ko ntaho uwo mwanzi yamenera.

Anavuga ko abarimu b'amateka bagomba kuzajya bajya aho ibyo byiciro bihurira kugira ngo babifashe guhindura imyumvire.

Ati:" nonese abadafite imirimo bahurira hehe? Za nama z'umugoroba w'ababyeyi zikareba. Noneho aha gatatu, abarimu b'urungano, aho abantu bahurira kubera ko ari abanyonzi, kubera ko bari ku gasima, kubera ko bari hehe...aho ho iyo baganira baba bafite abantu babafasha kugira imyumvire myiza?! Abo nabo bavuzwe mu nama ko bakagombye gutegurwa kugira ngo buri cyiciro nibura kijye kinona ugifasha mu myumvire."

Ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y'ubumwe bw'abayanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (Minubumwe) muri 2020, bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bw'abayanyarwanda bugeze ku gipimo cya 94.7%. Ni mu gihe 99% byAbanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda, naho 94,6% basobanukiwe amateka igihugu cyanyuzemo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.

 Oct 21, 2024 - 10:04