Gicumbi - Rubaya: NST1 isize bishimira ibikorwaremezo begerejwe

Mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere izwi nka (NST1) ikagera ku musozo, hari bamwe mu baturage batuye mu bice by’ibyaro bavuga ko bishimira ibikorwa byiterambere yabagejejeho birimo ibikorwaremezo byabegerejwe bikihutisha umuvuduko n’ibikorwa by’iterambere by’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda ni umurenge ukora ku mupaka w'u Rwanda na Uganda aho abahatuye mu busanzwe usanga biganirira mu rurimi rw’Urukiga n’ubundi rukoreshwa mu bugande.

Gusa baravuga ko ugereranyije ako gace ko mu myaka nk’itanu icumi ishize hari itandukaniro kuko bavuga ko ibikorwaremezo begerejwe bimaze kubageza ku iterambere mu buryo bugaragara.

Umwe ati "mu bifatika amavuriro baragikemuye, amavuriro aturi hafi, ubundi mbere umugore wa hano mu Rubaya yafatwaga ninda bikaba ngombwa ko ajya kwivuriza Ibungwe ariko ubu ntabwo tugifata urugendo rwa kure kuko amavuriro yatugeze hafi". 

Undi ati "twabonye amazi bugufi, twavomaga kure bamwe bakarwanira ku mugezi none turabyishimiye". 

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi Mme. Uwera Parfaite asaba abo n’abandi baturage kubungabunga ibikorwaremezo baba bahawe kugirango birusheho kubyazwa umusaruro yo mpamvu baba babigenewe.

Ati "turabasaba kubungabunga ibyagezweho no kubyitaho ariko cyane cyane tukirinda kwangiriza ibikorwaremezo, dusaba abaturage kubibera maso bakaba ijisho ry'ibikorwaremezo biba byabubakiwe bagatanga n'amakuru ku bangiza ibyo bikorwaremezo".  

Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (NST1) ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwihutisha iterambere ikaba yashyizweho mu mwaka 2017-2024 aho yashyizwe mu nkingi eshatu z’ingenzi arizo imibereho myiza y’abaturage imiyoborere n’ ubukungu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 31, 2023 - 13:45