Ese kuki kurya amafi bisigaye bifatwa nk’iby’abifite?

Hari abakunda kurya amafi bavuga ko basa n’abayavuyeho kubera kuyabura. Bavuga ko arikurya umugabo agasiba undi. Ibi babihurizaho n’abayinjiza mu Rwanda bayakuye mu mahanga ndetse n’abacuruzi bayo mu Rwanda, bavuga ko aho arangurirwa bisaba inkomati. Gusa ushobora kwibaza impamvu y’ibi mugihe Leta y’u Rwanda yarifite intego yo kuzamura umusaruro w’amafi muri uyu mwaka.

kwamamaza

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yari ifite intego yo kuzamura umusaruro w’amafi ukagera  kuri toni ibihumbi 112 muri uyu mwaka w’ 2024, uvuye kuri toni ibihumbi 70 wariho muri 2017 kugira ngo aboneke ku isoko ry’u Rwanda. Icyakora muri iki gihe abakunda kurya amafi bataka ko mu Rwanda ari kurya umugabo agasiba undi kubera kubura kwayo kwatumye igiciro cyayo gihenda cyane, ibigaragaza ko iyi ntego itagezweho.

Mu baturage baganiriye n’Isango Star, umwe yagize ati: “hari igihe kera umuntu yaryaga amafi nka gatatu mu cyumweru ariko ukuntu asigaye ahenze, yaranabuze kuburyo umuntu asigaye amara igihe atarya ifi. Hari igihe ugenda nka mu gitondo nka saa tatu ugasanga amafi yashize. Ni ibivuga ko rero nta mafi ahari.”

Undi ati: “ifi irahenze rwose. Niba ikilo cy’ifi kigura ibihumbi 4.8 cyangwa 5 n’andi, urumva ko umunyarwanda Wabasha kuyigurira ni 1/100. Nonese ifi yajyaga irenga 2 500Frw cyangwa 3 000Frw?! Nayaguraga kabiri cyangwa gatatu ariko uyu munsi ariko ubu nshobora no kumara amezi atatu ntariye isamaki.”

“ikilo kandi hajyaho ifi ebyiri cyangwa imwe bitewe nuko zingana. Ntabwo wavuga ngo biroroshye kuko birahenze. Ntabwo wabona ayo mafaranga ngo abana barye bahage kuko igiciro kiba kiri hejuru. Mbere twajyaga ifi kubera ko zaturukaga hanze, ariko uyu munsi turimo kurya izo mu Rwanda, zirya umugabo zigasiba undi rwose!”

Ku ruhande rw’abayacururiza mu Rwanda n’abayinjiza bayavanye mu mahanga, bavuga ko uku guhenda kwaturutse ku kuba nabo kuyabona biri kugorana cyane, ku buryo hari n’aho bisaba inkomati.

Umwe ati: “amafi yarabuze, n’ikilo cy’amafi twafatiraga 2 500Fr turi kugifatira 3 500fr kandi nabwo tukazibona kubw’ingumi, wabyiganye ahubwo abandi bakazibura. Muby’ukuri amafi ntayo,yarabuze. Arahenze cyane kuko nk’umuturage wo mu cyiciro cyo hasi ntabwo yakwigondera ifi.”

Undi ati: “tuzana amfi tuyakuye ku cyambu I Daresalam, cyangwa I Mombasa muri Kenya. Kontineri y’amafi ipima toni 32 tuzizana hano I Kigali nuko izindi  tukazijyana muri Congo, I Goma, I Bukavu, Zambia na Malawi. Urumva rero kumva ngo tomsoni iri guhenda  cyangwa Tilapia, ugasanga tomsoni twaguraga 2 500 Fr, nta mezi arindwi cyangwa umwaka ushize, izamutseho amafaranga arenga igihumbi! Mbere twajyagayo kubera ko zabaga zihari tukanapakira ku bwinshi ariko ubu byaragabanutse.”

“amafi yarabuze, nta kiboneka kuko no muri iri soko ujya kurangura ugasanga adahari, cyangwa iyo ubonye imwe cyangwa abiri ku giciro kiri hejuru, ni icyo kibazo kiriho. Mbere twazanaga nk’ibiro 80 cyangwa 100 wayabonye ariko ubu usigaye ujya ku isoko ugasanga baguhaye nk’udukarito 2 tw’ibilo nka 15.”

Isango Star yashatse kumenya icyo abakora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ariko kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru bari bataragira icyo badutangariza ku kiri gukorwa mu gukemura iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku mirire ya bamwe.

Ni mugihe ubu uburobyi mu Rwanda buvamo ikigereranyo cy’umusaruro ungana na toni ibihumbi 39, naho ubworozi bw’amafi bukiharira toni ibihumbi 8 ku mwaka.

Igenabikorwa rirambye ry’ubworozi bw’amafi mu Rwanda rigaragaza ko buramutse bukozwe neza bushobora gutanga umusaruro wayo ubarirwa muri toni ibihumbi 80, hashingiwe ku micungire inoze y’ibiyaga 17 u Rwanda rufite.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Sep 3, 2024 - 07:35