Gasabo: Hari abasaba gusubirizwaho gahunda yo guhabwa inzitiramibu

Mu gihe leta y’u Rwanda isaba abanyarwanda kongera imbaraga mu guhangana na Malariya baryama buri gihe mu nzitiramibu zikoranye umuti, abatuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo baravuga ko kwirinda iyi ndwara bikomeje kubagora kuko badaheruka guhabwa inzitiramibu, ku buryo n’abazifite zabasaziyeho.

kwamamaza

Mu gihe abarwara n’abahitanwa n’indwara ya Malariya mu Rwanda bakomeje kwiyongera, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC gikomeje gukangurira abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda iyi ndwara.

Nyamara abo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo bavuga ko ingamba yo kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti, isa n’idashoboka kuko ntazo baheruka guhabwa ku buryo n’abazisigaranye zabasaziyeho kandi aribwo buryo bizera bwo kwirinda Malariya.

Umwe ati "tuziheruka kera, izo dufite ni ugupfa kuziryamamo ariko zirashaje, hari ukuntu uba uri umukene utabona uko uyigura ukaryamira ahongaho, tuziryamamo nta muntu wongeye kurwara malariya, turifuza ko baduha izindi".     

Undi ati "sinyiraramo kandi imibu irahari, irandya ariko ukihangana ukarara uhagaze wicana nayo, turifuza ko bakongera bakaziduha tukaryama neza nta mubu uturya".     

Dr. Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi wa porogarame y’igihugu yo kurwanya malariya muri RBC, avuga ko inzitiramibu zihabwa abaturage mu buryo bwa rusange zitangwa mu myaka itatu, ndetse ngo si mu turere twose tw'igihugu, naho ngo kuwo yasaza mbere asabwa kuyigurira.

Ati "gutanga inzitiramibu zikoranye umuti uburyo zitangwa hari uturere duhabwa izo nzitiramibu mu baturage bose kandi Gasabo iri mu bahabwa izo nzitiramibu ku baturage bose, umujyi wa Kigali wose urimo, iyo gahunda ikorwa buri myaka 3 izindi zizongera gutangwa mu mwaka utaha, muri iyo myaka 3 ukeneye inzitiramibu hari gutegurwa uburyo zizajya zigezwa ku bantu ku giciro kiba cyemejwe ku buryo umuturage ayibona ku giciro gihwanye n'icyo yaranguweho nta nyungu yindi irimo".

Imibare ya RBC igaragaza ko umwaka wa 2023 mu Rwanda habonetse abarwayi ba malariya barenga ibihumbi 600 bakaba bariyongereyeho hafi ibihumbi 50 ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije wa 2022, naho abo yahitanye bakaba bari ibihumbi 51.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Nov 6, 2024 - 09:19