
Gakenke-Cyabingo: Baratabariza inyubako yari yubakiwe kuba komine yamezeho imivumu
Oct 25, 2024 - 17:13
Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo baratabariza inyubako ya Leta yubatswe iteganyijwe gukorerwamo na komine ariko nyuma yimyaka irenga 20 yamaze kumeraho imivumu hejuru ndetse yanatangiye no gusenyuka. Ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke buvuga ko byatewe n'imihindagurikire y'imitegekere y'igihugu ariko ubu bamaze kuyishikiriza RTB Kugirango hashirwe ishuri ry'imyuga.
kwamamaza
Hashize imyaka isaga 23 iyi nyubako yagombaga gukorerwamo n'ibiro by'icyahoze ari komine ya Cyabingo ihagaze mu kibanza cyagutse.
Mu bigaragarira amaso, ubona ko yatangiye gusenyuka. Nubwo igihagaze ariko hejuru yatangiye kumeraho imivumu.

Abaturage bavuga ko ibyo bibatera agahinda kuko umutungo wa leta bagizemo uruhare wangirika bareba.
Umwe yagize ati:" ariko natwe iyi tureba imeze gutya, reba nawe imivumu yarameze, ibyatsi ntiwareba ikigunda cyabaye ikigunda! Ntanubwo bigeze bayigira n'Akagali ...wenda tukavuga ngo ni Alagali ka Muhororo. Namwe murabibona! Ubu ushoye amafaranga hano ukabona arapfapfanye wakumva nta gahinda ufite?!"
Undi ati:" barayubatse ntiyaba akarere, bayirekera aho ngaho ...ubwo muzabaza inzego zibanze ngo iyi nzu yagiyeho amaboko y'abaturage ntigomba gupfire ubusa aha ngaha."

Bavuga ko nta nzugi zikibamo, bagasaba ko iyi nyubako yabyazwa umusaruro, igakoreshwa ibindi bikorwa rusange, cyane ko bakenye ibikorwa birimo amashuri y'Imyuga n'ibindi bagenda bagaragaza.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko " bahashyira n'ishuli, uruganda kandi rwashoboka. Byaba bitashoboka bakavuga ngo ba baturage batuye mu bihonomanga, iyo hasi batembanywe n'inkangu bakabaha nk'umuryango umwe bakiberamo."
Abandi bagaragaza ko bakorerwamo imishinga yo kwigisha kudoda cyangwa se irerero ry'abana ribafasha gukura neza.
Icyakora umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterembere ry'ubukungu, NIYONSENGA Aime François, avuga ko idindira ry'iyi nyubako ryatewe n'imihindagurikire y’imiyoborere y'igihugu.
Gusa anavuga ko bamaze kuyishikiriza ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, kugira ngo hashingwe ishuri ryimyuga.
Ati:"inzu irazwi kandi imaze iminsi. Yari yubatswe n'akahoze ari Akarere ka Bugarura gashaka kuyigira inyubako yo gukoreramo ariko gahunda yabaye mu mpinduka y'imitegekere y'igihugu cyane cyane ngo inzego zegerezwe abaturage, iza guhuza utwari uturere. Ubu rero RTB niyo yahawe ibyangombwa by'ubutaka bw'icyo kibanza. Ubu dutegereje ko mu bushobozi buzaboneka noneho hakubakwa."
" ubwo turagenda twibukiranya tureba ko ubushobozi bwaboneka, iryo shuli bahateganyirije ribe ryakubakwa."

Ubusanzwe iyi nyubako yagomba guhuza uturere twahoze ari utwa Bugarura, Bukonya Nyarutovu na Rushashi. Gusa nitwo twaje guhuzwa duhinduka akarere ka Gakenke k'uyu munsi.
Iyi nyubako iherereye mu kagali ka Muhororo, umurenge wa Cyabingo , isigaranye inzugi nke kuko hafi ya zose zibwe n' abajura bazikuyemo ndetse n"ibindi bikoresho by"ingenzi bari kugenda babyiba, ari nayo mpamvu ituma abaturage bakomeza kuyitabariza.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


