GAKENKE: Bahangayikishijwe n’inzara izaterwa na nkongwa

Abaturage bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko batewe impungenge n’imibereho y’ahazaza habo kubera ko ibigori bahinze byarwaye nkongwa kuko bishobora kuzabateza inzara. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko, bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, bugiye gusuzuma icyateye iki kibazo ndetse bubashakire imiti ishoboye guhangana niyo nkongwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga wo mu karere ka Gakenke, bavuga ko nyuma yo guhinga ibigori bari bitezeho kubaha imibereho, byafashwe n’indwara ya nkongwa kuburyo nta cyizere cyo kuzabagoboka bitanga.

Umwe ati: " Baduhaye umuti ...ariko na n'ubu biracyagize...nta kigore wabonamo!"

Undi ati: " barabibagaye, barabyuhira, batera umuti ariko nkongwa iri kwanga ikabiganza kandi bigatera biri ku butaka. Rero bivuze ko nta musaruro wabyo tuzabona kuko aho biri hose byarapfuye kandi twahingishije ifumbire, twashizemo imborera n'imvaruganda ariko ntabwo ibigori byigeze bigaragaa ko bizatanga umusaruro."

"Umuhinzi agirwa no guhinga, agasarura, agahunika nuko akabona ibyo agaburira abana, akabona ibimutunga ku rundi ruhande. None  nta kintu abantu bazasarura ngo bashyire mu nzu! nonese urumva atari inzara?"

Bavuga ko nta musaruro bazabona mugihe bari basanzwe beza ibigori bakanonamo umusaruro mwinshi.

Aba baturage basaba inzego bireba ko zabafasha kubona imiti yo kurwanya nkongwa kuko iyo bateyemo byanze, ndetse no kubona imbuto nziza yabaha umusaruro.

Umwe ati:"turasaba nzego zitureberera ko zaturebera imbuto yajya ikura noneho niba iyi yananiwe ubutaka, baduhe imbuto nziza ikwiye kuzamuka kandi badushakire umuti ushobora kuganza iyi nkongwa kugira ibigori duhinga bitange umusaruro. Nonese ko duhinga baduhaye amabwiriza?nHato na Hato abafashamyumvire bakaza kutwerekera uko dutera imyaka"

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, NIYONSENGA Aime Francois, avuga ko bagiye gufatanya n'ababahinzi gusuzuma icyateye iyi nkongwa nuko bayirinde.

Avuga ko kandi ibyo bizakorwa ku bufatanye n’izindi nzego.

Ati:" Kugira ngo turebe uko ikibazo kiremereye, hanyuma dufatanye n'abahinzi kurwanya ibyo byonyi biba byajemo. Niyo mpamvu dusaba abashinzwe ubuhinzi mu rwego rw'imirenge gukurikirana , bakareba. Ariko nanone basanga hari ikibazo kibarenze, noneho natwe tukakibwira inzego zadufasha mu birebana n'ubushakashatsi nka RAB cyangwa se kuvuga ko imiti nta mbaraga ifite, ubwo bigasaba ko dukomeza kubaririza iyaba ifite imbaraga kurenzaho."

Mu zindi mpamvu zigaragazwa nk'intandaro y’iyi ndwara ya Nkongwa yafashe ibigori byo muri ka gace, harimo kudahinduranya ibihingwa nk'uko byari bikwiye.

Bamwe bifuje guhinga ibigori kandi baragombaga guhinga ibishyimbo,  aho mu karere ka Gakenke  igihingwa cy’ibigori gihingwa kuri Hegitari zirenga ibihumbi cumi na bitanu, ari nazo zigaruka kwifashishwa mu buhinzi bw’ibishyimbo mu kindi gihembwe.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star - Gakenke.

 May 2, 2024 - 13:46