Ese urukundo nyakuri hagati y’abashakanye ruracyariho?

Mu gihe isi igenda ihinduka umunsi ku wundi, benshi bakomeje kwibaza niba urukundo nyakuri hagati y’abashakanye rugihari cyangwa niba rwabaye amateka. Ibi bibazo bikunze kugaruka cyane cyane mu gihe humvikana amakuru y’amakimbirane, gatanya ndetse n’ubwicanyi bwo mu ngo. Ariko se koko urukundo rw’ukuri rwarashize?

kwamamaza

Nubwo hari ingo nyinshi zihura n’ibibazo, haracyari abashakanye bagaragaza ko urukundo rwubakiye ku kubahana, kuganira no kwihanganirana rugishoboka. Abasesenguzi b’imibanire bavuga ko urukundo nyakuri rutabura ibibazo, ahubwo ko rugaragarira mu buryo abantu babikemura.

Hari abashakanye bamaze imyaka myinshi babana bavuga ko ibanga rikomeye atari ukubura amakosa, ahubwo ari ukumenya kubabarirana no gukomeza kubaka icyizere buri munsi hagati y'abo. Iyo abantu bahisemo kuganira aho guceceka, kumvana hagati yabo aho gucirana imanza, urugo rukomeza gukomera.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko urukundo rw’ukuri rutagendera gusa ku marangamutima cyangwa ku byiyumvo byo mu ntangiriro z’umubano. Ahubwo rushingira ku nshingano, kwizerana no gufashanya mu bihe byiza n’ibibi.

Ni yo mpamvu hari abashakanye bavuga ko uko imyaka ishira, urukundo rwabo rurushaho gukura aho kugabanuka, kandi ko hari impamvu zituma bamwe bumva ko urukundo rw’ukuri rutakibaho kubera kubura umwanya wo kuganira, ubuzima bwo guhora umuntu ahuze, ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga, gucana inyuma ndetse no gushyira amafaranga imbere y’urukundo n’ubwumvikane.

Hari n’abavuga ko abantu benshi binjira mu rushako batariteguye bihagije, bamwe bagakururwa n’ubwiza, amafaranga cyangwa igitutu cy’imiryango.Ibibazo by’ubuzima byagera, ugasanga wa mubano wari ushingiye ku bintu by’igihe gito utangiye gusenyuka.

Nubwo bimeze bityo ariko, abahanga mu mibanire y’abashakanye bavuga ko urukundo nyakuri rugihari cyane, ariko rusaba kurwubaka no kururinda buri munsi. Bavuga ko nta rugo rutagira ibibazo, ahubwo ko ingo ziramba ari izimenya kuganira no gukemura amakimbirane kare zitagombye gutandukana buri gihe.

Mu muryango nyarwanda, urukundo rw’ukuri rugaragarira no mu kwita ku muryango, gufashanya inshingano no gukomeza kuba hafi y’uwo mwashakanye no mu bihe bikomeye. Hari abashakanye bakomeje kubera abandi urugero rwiza, bakigaragaza ko bishoboka gukundana imyaka myinshi kandi urukundo rugakomeza kugira imbaraga.

Bityo rero, nubwo hari ibibazo byinshi bigaragara mu ngo z’iki gihe, urukundo nyakuri hagati y’abashakanye ntirwashize, ahubwo rwahindutse ikintu gisaba ubushake, ukwihangana n’umurava wo gukomeza kurwubaka buri munsi.

By Diane Batsinda

 May 26, 2026 - 16:51