
Ese koko imyumvire ku burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yaba imaze guhinduka?
Jan 22, 2025 - 15:52
Mugihe Politiki y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 yaje igamije guha amahirwe uburezi kuri bose kandi bakigira ubuntu, hari abagikemanga imyigishirize byumvikana ko batajyanayo abana babo. Gusa ariko, harababibonyemo igisubizo nubwo abana babo bagiye kwiga muri ayo mashuli ari nkaho bibateye ipfunwe. Icyakora inzego zibanze zigaragaza ko imyumvire imaze guhinduka, ariko bagikomeje ubukangurambaga.
kwamamaza
Kuva mu mwaka 2008 ni bwo hashyizweho uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, mu 2012 bugera ku myaka 12, aho abanyeshuri biga bataha. Izi mpinduka za politiki y’uburezi zatumye humvikana abakemanga imyigishirize yo muri ayo mashuri, ariko Minisiteri y’Uburezi yakomeje kuyerekana nk’ashoboye, adakwiye gusuzugurwa.
Nubwo bimeze bityo, hari abagikemanga imyigishirize yo muri aya mashuli.
Umubyeyi umwe yambwiye Isango Star ko “ibyo bituruka agaciro gake abarimu baba bahaye abana, batabakurikirana uko bikwiriye. Ni muri Nine, ugasanga umwana bamwimuye kandi nta manota ahagije afite. Ariko ibyiza kurushaho, umwana yakagombye kwiga akagenda afite amanota yo kwimuka aho kugira ngo yige Nine.”
Yongeraho ati “hari abana mbona biga uko babyumva
Undi ati:” muri Nine, muri Leta se? ufite amafaranga nta mpamvu yuko umwana wawe yiga ahantu hatari heza.”
Icyakora hari n’abemeza ko aya mashuli ari igisubizo cyane ko abana bayigamo babonye buruse zibahesha kwiga mu mashuli meza.
Umwe yagize ati: “kugira ngo umwana wanjye yige muri Nine ni uko nagize ikibazo mfata credit muri bank nuko bigeze hagati iza kunanira. Mbese ubwo namujyanyemo ari nkaho nihebye, ndavuga ngo genda wige, abaraseka baseke. Bizemo mfite ipfunwe ariko uyu munsi ndi gutanga ubuhamya by’uko Nine ari ishuli kuko uyu munsi afite ishuli ryiza, yiga muri Universite y’amanyamerika kandi yagiyemo hejuru y’ubwenge bwe yakuye aho muri Nine.”
Undi ati: “kutigisha muri Nine ni ugusesagura. Ufashe akarimu wahingagamo ibyo kurya urakagurishije ngo ugiye kwigisha umwana muri boarding nuko ejo aratashye mu kiruhuko ubuze ibyo umugaburira. Hari abantu nzi bari muri kaminuza bize muri Nine. Hari umuhungu duturanye ubu ni umuganga kubera kwiga muri Nine!”
Politiki y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, yaje igamije guha amahirwe uburezi kuri bose kandi bakigira ubuntu, nubwo hari amafaranga ababyeyi batanga yo kunganira ibigo. Inzego zibanze zemeza ko imyumvire ya bamwe yahindutse, nkuko bitangazwa na SIMPENZWE Pascal; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ iterambere ry’abaturage mu karere ka Nyabihu.
Yagize ati: “ uko byatangiye siko bimeze uyu munsi, imyumvire yarahindutse. Ingero zirahari z’abadogiteri muri medecine barangije muri Nine bakabona buruse bakiga Medecine none ubu bakaba bafite akazi. Tugerageza no kuzifashisha mu kwigisha abaturage ko Nine atari ukubura uko agenza umwana cyangwa se icyo yafasha umwana, ari amashuli nk’ayandi.”
Ku wa 23 Gashyantare 2018, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, hagaragajwe ko mu bigo by’amashuri byatsinze neza kurusha ibindi mu gihugu harimo n’iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Byongerwamo imbaraga mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2010, ubwo Leta y’u Rwanda yagabanije inguzanyo yahabwaga abanyeshuri bigaga mu mashuri makuru, amafaranga yabatangwagaho agashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira aya mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
@ EMILIENNE KAYITESI/isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


