Ese koko ikibazo cyo gutinda kwa service z'ubutaka byaba byabonewe umuti?

Mu guhangana n’ibibazo by’igihe kirekire abaturage bamaze bagaragaza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko dosiye zose zisaba serivisi z’ubutaka zitazongera kurenza iminsi 30 zitarakorwa. Ni nyuma yo kongeramo abanyamwuga bashya barenga 300 no kubaha uburenganzira bwo kwikemurira zimwe mu mbogamizi zatinzaga  izo serivisi.

kwamamaza

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 31 Werurwe (03) 2026, mu muhango wo kwakira abanyamwuga bashya 305 mu rugaga rw’abapima ubutaka mu Rwanda, barangije amahugurwa y’iminsi itatu yibanze ku kunoza imikorere no kwagura serivisi baha abaturage.

Ibi bikaba byitezweho kuba igisubizo cy'ibibazo abaturage bakunze kugaragaza  bishingiye ku gutinda guhabwa serivise z'ubutaka ku bashaka gukosoza imbibi, ibijyanye n’itinda ry’iherekanywa ry’ubutaka, amakosa mu myirondoro, ndetse n'ibindi byasaga n’ibidindirira mu nzego zibishinzwe.

Nubwo abapima ubutaka ari bo bategura dosiye z’ibanze, ubusanzwe byasabaga ko zinyura mu nzego zitandukanye  kugira ngo zemezwe, bigatuma serivisi itinda. Hari n’igihe dosiye yasubizwaga inyuma igasaba ko uyisabye yongera kunyura mu buyobozi bw’ibanze nk'Akarere n'Umurenge  mbere yo gusubira muri NLA.

Umuyobozi ushinzwe gupima ubutaka muri NLA, Akimana Yvonne, yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye yari ishingiye ku gushyira ‘code’ itambamira ku butaka igihe hagaragaye ikibazo kuri ubwo butaka.

Iyi ‘code’ yatumaga umuturage asabwa ko yongera kunyura mu zindi nzego zirimo Irembo n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo ikurweho. Ariko ubu abo bapima ubutaka bemerewe kujya babikorera umuturage bagakuraho iyo ‘code’ mu gihe ibisabwa byuzuye.

Ati “Twabahaye uburenganzira bwo gukuraho ‘code’ kuri dosiye y’umuturage kuko niba bapimye ba nyir’ubutaka bahari kandi na bo bemeje imbibi birahagije. Icyo gihe azajya ahita abyohereza tubyemeze. Mbere byasabaga guca ku murenge no ku karere. Ubu bazajya babifata bahita babitwohereza byose tubyemeze.”

NLA ivuga ko guhuza ubwiyongere bw’abanyamwuga n’izi mpinduka mu mikorere bizatuma serivisi z’ubutaka zihuta ku buryo nta dosiye izongera kurenza iminsi 30 itarakorwa.

Ku rundi ruhande, ku kibazo cy’abaturage bafite ubutaka bwanyujijwemo imihanda bagasaba kugabanyirizwa ubuso basorerwaho, NLA yavuze ko iyo serivisi itaraboneka ariko izaganirwaho hakarebwa niba yashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere.

 Apr 1, 2026 - 18:28