
Ese koko abagabo bashegeshwa no gutandukana n’abo bashakanye kurusha abagore?
May 27, 2026 - 18:01
Muri kino gihe, iyo havuzwe gutandukana kw’abashakanye, benshi bahita batekereza ko ari abagore bababara cyane cyangwa bakagira ihungabana rikomeye. Nyamara ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko n’abagabo bashobora gushegeshwa bikomeye no gutandukana, ndetse rimwe na rimwe bikabagiraho ingaruka ziruta iz’umugore.
kwamamaza
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko hari abagabo benshi badakunda kugaragaza amarangamutima yabo imbere y’abandi,ko akenshi babaho basa n’abakomeye, ariko imbere mu mutima bafite ibikomere bikomeye byatewe no gutandukana n’uwo bashakanye.
Iyo urugo rusenyutse, bamwe mu bagabo bahita batakaza icyizere, bakumva ubuzima bwabo busubiye inyuma, cyane cyane iyo bari baramenyereye kubana n’umuryango buri munsi.Hari abatakaza ubushake bwo gukora, abandi bakinjira mu bwigunge cyangwa se bagatangira kunywa inzoga nyinshi kugira ngo bahunge ibitekerezo.
Abashakashatsi bagaragaza ko abagabo benshi bagorwa no kongera kubaka ubuzima bushya nyuma yo gutandukana n'abo bashakanye ngo kuko baba badafite abantu benshi babwira ibibazo byabo nk’uko bikunze kugenda ku bagore. Umugore ashobora kwegera inshuti ye cyangwa umuryango we akabaganiriza, ariko abagabo benshi bakabigumisha mu mutima.
Hari kandi abagabo bamwe bavuga ko ikintu kibabaza cyane atari ugutandukana ubwako gusa,ahubwo ari ukubura umwanya wo kubona abana babo buri munsi.Iyo urugo rusenyutse, bamwe bumva batakaje igice kinini cy’ubuzima bwabo, cyane cyane ku bagabo baba bari basanzwe bafite uruhare rukomeye mu kurera abana.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati: "Natekerezaga ko nzihangana kuko nkiri umugabo, ariko nyuma yo gutandukana nasanze ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato,kuko inzu yabaye nini cyane kandi ituje mu buryo bubabaza."
Abahanga mu mibanire y’abashakanye bavuga ko gutandukana bidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’umuntu umwe gusa,ahubwo ko buri ruhande rugira ibikomere byarwo, ariko ko uburyo bwo kubyakira buba butndukanye. Basaba abagabo kudatinya gusaba ubufasha bwo kuganira n’ababigize umwuga cyangwa inshuti zizewe igihe bahuye n’ibihe bikomeye.
Banagaragaza ko urukundo n’icyizere ari byo shingiro ry’urugo,ariko kandi ko hakwiye no kubaho ibiganiro bihoraho hagati y’abashakanye kugira ngo ibibazo bikemurwe bitaragera ku rwego rwo gutandukana.
Mu gihe umubare w’ingo zisenyuka ugenda wiyongera hirya no hino, hari abakomeje gusaba ko hakongerwa ibiganiro n’inyigisho ku buzima bw’umuryango, kugira ngo abantu bubake ingo zishingiye ku bwumvikane, kubahana no gufashanya muri byose igihe cyose.
By Diane Batsinda
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


