“byanyambuye izina naharaniye” Munyaneza Vedaste yicuza igihe yamaze mu makimbirane

Munyaneza Vedaste utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Rugarama, mu mudugudu wa Riba, avuga ko yakuze aharanira kuzaba umugabo ndetse akabigeraho, yaje kwisanga abana mu makimbirane n’umugore we, Uwamahoro Sifa, bigizwemo uruhare no kuba yarateze amatwi abantu babateranyaga, akambura agaciro umugore we.

kwamamaza

Ati: “nakuze ndi umwana w’umuhungu uharanira kuzaba umugabo nuko mbigeraho. Ariko hageze igihe nkajya nkimbirana n’umugore wanjye nuko nza kubitekerezaho nsanga narasubiye inyuma mubyo nari naraharaniye nuko mva mu makimbirane nuko dusubira mu buzima, ubu tubanye neza n’umugore wanjye, nta kibazo.”

Munyaneza avuga ko yamaze umwaka mu makimbirane, ariko mbere yarasanzwe yuzuzanya n’umugore we ari byo byaje kubabaza abantu batangira kubajya mu matwi, bisanga mu makimbirane.

Ati: “byari birebire, ntabwo byari byiza! …Byaje kubera abantu babi, biturutse ku mashyari y’abantu badukomanyaga imitwe. Urabona nk’ubu tugenda dupanga mu bipangu byo hirya ngo hino …nuko aho dukoresha hatameze neza ugahura n’abantu benshi batameze neza nuko bakavuga bati bariya tugiye kubasenyera kuko batishimiye ibyo ukora.”

“njyewe natangiye ndi umugabo …nta murimo ntazi gukora. Nari umusekirite n’umugore wanjye agakora mu kigo nkoraho. Ngakora ijoro, we agakora amanywa. Nataha ibyo yasubitse nanjye nkabikora ubwo abo duturanye mu gipangu bakabinziza, bakavuga ngo barakuroze! Iyo mirimo ikora umugore, ntikora umugabo! Ngo urafurira abana nkande? Ufurira umugore, Uvomye nkande? Bati ubwo yarakuroze! Ubwo bakabinyumvisha ariko njyewe nkabihakana. Naba mvuye ku kazi bakambwira amagambo mabi ngo ‘umugore wawe aguca inyuma’… nabigenzura simbibone ariko kubera amagambo yabo menshi cyane bikaba ibibazo nyine!”

Avuga ko yakubitaga umugore we ashaka ko yemera ibyo yavuzweho ariko nawe akanga, ati: “ nushake unyice, ariko ntabwo nakwemera ibyo ntakoze!”

Uwamahoro Sifa avuga ko yavuye mu makimbirane amugeze habi kuko ikibazo cyabo cyageze no kuri RIB, nyuma yo  gukomeretswa bikomeye.

Ati: “ nari narwaye, yankomerekeje ariko tugezeyo baratwunga, birarangira.”

 Avuga ko nubwo byatewe n’abantu, ariko iyo Munyaneza amutega amatwi , hamwe n’abazaga kubagira inama bitari kuba ikibazo.

Ati: “we yarazaga bakamushyiramo amagambo noneho agashaka kubikumvisha kandi wowe nyiri ubwite uhari. Abantu barazaga bakamuganiriza ntabyumve nuko ndavuga nti reka njye kwishinganyisha noneho ajo cyangwa ejo bundi ningira ikibazo bazamenye uko byari bimeze”

Yemeza ko umugabo we yahindutse bigoranye, nyuma yo kuba inshuti z’umuryango, pasitoro wabo, maraine na musaza we barazaga kubagira inama ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

“Umunsi njya guhugurwa rero numvishe ngo badushyize mu miryango ibana mu makimbirane, byarambabaje cyane, ndavuga nti ‘Mana ni aha ngeze!?’ kuko ntabwo nabyifuzaga. Nagiye ntazi ko amakimbirane yavaho kuko nkurikije abari bababanjirije, nibyo babaga batuganirije numvaga ubumenyi abo bandi bafite burenze ubw’ababanje! Ntabwo nari nizeye ko byavamo...umunsi wa mbere urangiye dusubiyeyo batubajije ko hari icya hindutse mbabwira ko ntacyo nizeye, nti ‘ariko reka dukomeze tugerageze turebe!’ Ariko we ubwe niwe wifatiye umwanzuro wo guhinduka!”

Uwimana avuga ko isomo ryo kumvana ariryo ryaburaga mu rugo rwabo, bigateza amakimbirane ndetse kurihabwana Aegis Trust  byabagiriye akamaro kanini. Yongeraho ko gusenga no guca bugufi bigira umumaro mu kuzana impinduka mu muryango.

 Jul 5, 2024 - 12:33