Burera - Rugarama: Baratabariza inyubako yakorerwagamo ubuhinzi yahindutse indiri y'amabandi

Hari abaturage bo mu murenge wa Rugarama bavuga ko bahangayishijwe n’inyubako yahoze ituburirwamo imbuto y’ibirayi ariko ubu yashaje cyane ikaba indiri y’amabandi. Bavuga ko iteje n’umwanda hafi y’ibiro by’umurenge. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama buvuga ko nabwo bwabonye iki kibazo kuko hari n’abayihereramo. Buvuga ko bakaba bagiye kuvugana n’abayikoreragamo kugira ngo bamenye ikibazo cyabayeho.

kwamamaza

Inyubako bigaragara ko yashaje cyane ndetse n’ibikoresho biyiriyo byatangiye kwangizwa n’abahisi n’abagenzi nubwo iri hafi gato y’ibiro by’umurenge wa Rugarama.

Abaturage bavuga ko batazi icyabaye kugira ngo ibikorwa byayikorerwagamo bihagararere, dore ko yakorewemo igihe gito ikimara kubakwa.

Umwe yatize ati: “abahombya Leta ni nkuko bakubaka iki kigahagarara kuko kuva bacyubaka mbona kimeze gutya, ndetse n’iki kigega (cy’amazi). Nta kintu bakoreramo! Bakwiye gusaba inkunga bafite umushinga runaka bagiye gukora. Nk’ubu hari ahantu badasakaye bari kunyagirwa nuko n’aya mabati akaba ari gupfa ubusa!

Undi ati: “ benshi badafite aho kuba bari kunyagirwa kandi ukabona ibikorwa nk’ibi biri gipfa ubusa ni ikibazo. None nk’aya mabati yakubakira abantu babiri cyangwa batatu. Kubera hari abantu benshi batishoboye, umuturage akwiye kuba ahantu heza kandi n’ibi bikorwa ni ibya leta.”

Abaturage bavuga ko bitewe n’igihe inzu imaze ihagaze gutya nta bikorwa bikorerwamo, hari ubwo haza n’abantu bakayigira ubwiherero ndetse n’abagizi ba nabi ikababera n’indiri.

Umwe ati: “amabandi bose bararamo, n’abasinzi bose baruhukiramo! Abana baba bari guteramo amabuye kuko baba babona nta kamaro ifite. Hakwiye gukoreshwa icyo bahubakiye.”

Ndayisaba Egide; uyobora umurenge wa Rugarama, avuga ko nk’ubuyobozi  babona iyi nyubako nk’ikibazo ariko bagiye kuvugana n’abayikoreragamo bakamenya icyabaye.

Yagize ati: “ iriya nyubako ni  inzu y’umuturage ariko yagenewe guhunikwamo imyaka. Ariko mbere na mbere yubakwa, bari bavuze ko ari iya koperative kuko ashobora kuba yarayiguze. Uwo muturage nta n’ubwo atuye mu murenge wacu, atuye mu murenge wa Gahunda. Ariko twari twaramusabye ko yajya ikorerwa isuku ndetse akayikoresha n’icyo yubakiwe. Turamusaba ko yahakoresha kugira ngo areke kuhaterera ikibazo cy’umutekano muke, indiri y’amabandi n’ibindi.”

Abaganiriye n’Isango star bavuga ko hashize imyaka irenze 6 iyi nyubako ihageze gutya ntacyo ikoreshwa. Hari abasanga ibikorwa nk’ibi byubakwa ku nkunga ya leta ariko ntibigere ku ntego ari bimwe mubiteza igihombo leta kidasiga inyuma n’umuturage kuko nk’ubu kubona imbuto y’ibirayi muri aka gace kuri bamwe n’ikihurizo bitewe n’ igiciro kiri hejuru ndetse ntinaboneke hose.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Oct 2, 2024 - 14:44