Burera - Rugarama: Babangamiwe nuko ishuri ry'abana bubakiwe rigiye gusaza ridakoreshejwe

Abatuye mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Kidakama baravuga ko bababajwe nuko abana babo bajya kwiga mu wundi murenge kandi iwabo bahasize irerero rihora rifunze kuburyo ryatangiye no kumeneka ibirahuri. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bugiye koherezayo abatekenisiye kugirango babarure ibikoresho bimaze kwangirika maze ryongere rikoreshwe.

kwamamaza

Ukigera kuri iri shuri ryubatswe n’ubudehe bw’imidugidu ya kagari ka Kidakama ubona ko ritangiye gusaza ridakoreshwa kuko ibirahure byaryo byatangiye kumeneka kandi rihora rifunzwe. Abahegereye bavuga ko ntacyo ribamariye ndetse baterwa agahinda nuko abana babo bajya kwiga mu wundi murenge kandi iryo shuli  ryabo rifunzwe.

Baganira n'Isango Star, umuturage umwe yagize ati: "Ko ari ugusaza gutyo se kandi nta muntu uryigishirizamo!  Ni ukurirebesha amaso ariko nta kamaro ridufitiye. "

Undi ati: "Ntacyo ritumariye kuko bava muri gardienne  bakajya kwiga kuri Nyangwe."

"twahombye byinshi ! Nonese umwana yava mu irerero akajya mu wa mbere mu ishuli rimwegereye ryo mu Mudugudu, none urumva tutarahombye?"

Abaturage banavuga ko bahangayikishijwe n’urugendo rwa kure abana babo bakora bajya kwiga kandi hari igikorwa remezo cyakabaye kibafitiye akamaro. Basaba ko iryo shuli ryakoreshwa icyo ryubakiwe.

Umwe yagize ati: " Hari igihe bahura n'imodoka zikabagonga kubera ko baba barambuka umuhanda."

Undi ati: " Abana bajya Kumaya, aho amashuli ari."

" twe turasaba ubuvugizi  kuko mwaje [umunyamakuru w'Isango Star] mugasanga iri shuli ridafite umwarimu!" 

Icyakora MWANANGU Theophile; umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bagiye gusuzuma ibyabuze kugira ngo iri shuri rikore.

Yagize ati: " Aho tumenyeye amakuru twoherejeyo ba Engenieur kugira ngo babarure ibikoresho bikenewe kugira ngo rivugururwe, abana babashe kwiga kuko ibirahuri byaramenetse ndetse no gushyiramo akandi gasima kuko iyari irimo yaracukutse. Turifuza ko amashuli natangira mu kwa Cyenda naryo rizatangira."

Ku rundi ruhande, ahari amakuru avuga ko umwarimu wari watangiye kuhigisha yambuwe nuko akabihagarika maze n'abana bagataha batyo. Kubabirebera ku ruhande iki gikorwaremezo kiri kwangika, hari abagaragaza ko ari mwe mu mitungo y’igihugu iba ipfushwa ubusa kandi yakagiriye akamaro abenegihugu.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Burera.

 Sep 2, 2024 - 12:46