Burera: Bahangayikishijwe no gusabwa gusorera ubutaka bwabo nwanditswe ku Karere!

Abaturage batuye mu kagali ka Mucaca ko mu murenge wa Rugengabare baravuga babangamiwe no gusabwa gusorera ubutaka bwabo bwo mu mududugudu wose bwanditswe ku karere. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko mugihe cyo kwandika ubutaka habuze utanga amakuru ku butaka bwo mur’uwo mudugudu. Icyakora basaba abaturage kwitwaza amakuru y’ingenzi bagafashwa kwandikwa ku butaka bwabo.

kwamamaza

Abatuye mu mudugudu wa KAMONYI wo mu kagali ka Mucaca ko mu murenge wa Rugengabare bavuga ko ntaburenhanzira bafite ku butaka bwabo none bari no kubwakirwa imisoro.

Umwe ati: “isambu yanjye nayihawe na Papa na Mama ariko nabonye ubutaka bwanjye bwanditseho ngo ni ubutaka bw’Akarere ndetse bangenera n’imisoro ya buri kwezi nzajya ntanga. Kur’iyi saha ndimo umwenda w’ibihumbi 300 ndimo Akarere. Kugeza kur’iyi saha sinagurisha isambu yanjye, ni ukuvuga ngo ntuye muri Leta kandi isambu nayihawe na Mama na Papa.”

Undi ati: “[Ubutaka ] bubaruye ku karere, ntabwo tuzi ukuntu babikoze! twe twagiye kumva ngo twinjiye muri TIN Number ngo ninishyure iyo misoro!

Ubutaka bwose bwo muri uyu Mudugudu wa Kimonyi bwarabaruwe bwandikwa ko ari ubw’Akarere! Abaturage bo mur’uyu mudugudu basaba ko bahabwa uburenganzira ku butaka bwabo ndetse bagakurirwaho niyo misoro yashizweho bitewe nuko bwiswe ko ari ibibanza batwijwe n’Akarere.

Umwe ati: “Mperutse ku karere ndi kugira ngo iyo misoro ngo njyewe nzasora! Nta bushobozi mfite bwo kugira ngo mpasorere, ubwo nzategereza baje guteza kuko nta bushobozi mfite bwo kugira ngo mpishyurire.”

Undi ati: “iyo tubajije barabwira ngo twabageneye ibibanza mugomba kubisorera. None mubitubarize muturebere ukuntu byaba bimeze.”

Icyakora Nshimiyimana Jean Baptiste; umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, avuga ko ubu butaka bwanditswe ku karere bitewe nuko mugihe cyo kububarura habuze ubutangira amakuru cyangwa undi wese waba azi nyirabwo bituma baba babubaruye nk’ubw’ aka karere.

Gusa asaba abaturage kuzana amakuru yuzuye kur’ubwo butaka nuko bakabubandikaho.

Ati: “icyabayeho ni uko mu gihe cyo gutanga ibyangombwa, nubwo bwari bwabaruwe ariko hari ubutaka abaturage batatanze amakuru: wenda se ni ubwande? …amakuru kur’ubwo butaka yarakenewe nuko akabura uyatanga. Kuba batangiye kugaragara ni byiza kuko tubafasha.”

“ ubonetse ahita atanga ya makuru noneho [ikibanza] bakakivana kuri government of Rwanda kikajya kuri we nuko akabona icyangombwa.”

“bivuze ngo abataraje kwandikisha ubutaka bwabo nubwo bwanditse kuri leta uyu munsi, baraza bagatanga amakuru akenewe.”

“Amakuru akenewe ni ukuzana akajeto ko kubarura bwa butaka ndetse n’icyemezo cy’umutungo gitangwa na komite y’ubutaka ikorera ku rwego rw’Akagali noneho ikindi yongeraho ni nimero y’irangamuntu.”

Gusa Nshimiyimana anavuga ko n’uwatabye ibyangombwa ariko afite amakuru afatika azafashwa kubuhabwa.

Ati: “hari uwavuga ngo akajeto hari kera, ariko iyo udafite akajeto azana fiche cadastral, azana umutekinisiye akamupimira ka gace k’ubutaka bwe.”

Ubusanzwe ubutaka bwose bwo mu Mudugudu wa Kamonyi bwanditswe ko ari ubw’Akarere. Gusa hari abagaragaza ko  kuba butabanditseho byadindije iterambere ryabo kuko nta byangombwa  byabwo bagira cyangwa ngo babe babukoreraho ibikorwa runaka.

Bongeraho ko n’abakenera kugana ibigo by’imari bifashishije ubutaka bwabo bitabakundira.

Basaba inzego zibishinzwe kubafasha kugirango ubu butaka bubagirire akamaro.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Sep 20, 2023 - 22:16