
Burera: Abatuye mu bice by'amakoro bitabamo igitaka baravuga ko bagorwa no kwiyubakira
Sep 2, 2024 - 16:11
Ababatishoboye baba mu nzu zenda kubagwaho baravuga ko bagowe no kubona ubutaka bwo kubakisha kubera ko muri ibi bice bisaba kugura igitaka n'ibindi byose byo kubakisha. Icyakora ubuyobozi bw'akarere ka Burera buvuga ko buri muri gahunda yo kubakira abatishoboye bo mu mirenge y’amakoro itagira igitaka binyuze mu miganda.
kwamamaza
Abatishoboye batuye batuye mu bice by’amakoro by’imwe mu mirenge y’akarere ka Burera bavuga ko kubona igitaka cyo kubakisha bisaba kujya kugura, bituma baba mu nzu zishaje cyane. Bavuga ko kwiyubakira bisa n’ihurizo.
Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “tuba hano, ni nko muri Nyakatsi, nonese ubu twavuga ngo turi mu nzu.”
Undi ati: “nawe uri kubireba nk’umuntu ufite abana, afite umuryango, yirukanka ajya guca inshuro ashaka ibijumba by’abana. Rero uwabuze ibijumba ny’abana biragiye ko yabona ibati. Ibitaka kubibona ni ukubigura, inaha nta kintu na kimwe cy’ubusa wapfa kubona.”
‘yongeraho kubona ibitaka “ ni ukujya ku musozi wa mine ukaguramo cyangwa ukajya mu bantu bafite ubutaka ukagura nuko bamwe bagatundisha imitwe, abandi bagatundisha imodoka. Ariko twe kuko aba ari rubanda rugufi, abenshi ni ukwikorera ku mutwe kandi kwikorera ku mutwe ufite abana barenze babiri, batatu biba bigoye.”
Undi ati: “biragiye! None uburyo bwo kugira ngo ubone itaka, inkarakara, amazi, abo kubumba…ni ikibazo.”
Aba baturage bavuga ko nabishatsemo ubushobozi bwo kwizamurira amacumbi usanga amazu yabo adatinda kugwa kubera igitaka baba barakoresheje.
Umwe ati: “Barazubaka nuko nyuma y’amezi abiri zikagwa. Iyo imvura iguye ni ukwibona nko hanze nuko imbeho ikamututa!”
Undi ati: “nta hantu ngira ho guhinga, ubu ntunzwe no guca inshuro. Aho mfite ni aha inzu iteretse, nta handi.”
Ikibazo cy’inzu zikimeze nka Nyakatsi zikigaragara mu karere ka Burera, n’ubuyobozi bwaho bwemeza ko gihangayikishije imibereho y’abagatuye, cyane cyane mu mirenge igizwe n’amakoro itabonekamo igitaka bubakisha.
Icyakora buvuga ko bwatangiye ubukangurambaga bwo gufatanya n’abayobozi b’akarere ka Burera, abafatanyabikorwa bako ndetse n’abandi biyemeje kuzubaka inzu zirenga 400 binyuze mu bikorwa by’imiganda.
Umuyobozi w’aka karere yagize ati: “twaricaye kuko ntabwo twavuga ngo turashyira umuturage ku isonga ataba ahantu heza, agituye ahantu habi. Kandi muri gahunda …umuturage agomba kuba abayeho neza ni uko agomba gutura heza. Ayo mazu rero ameze nabi ni 77, ariko hakaba n’abaturage batagira aho baba. Ni imiryango 401! Urumva rero ntabwo twavuga ngo umuturage ari ku isonga kandi adafite ahantu ho kuba.”
“niyo mpamvu twabinyujije mu bukangurambaga bwitwa ‘tubatuze heza, batekane kandi babeho neza.’ Kandi koko abaturage b’akarere ka Burera twiteguye gufatanyiriza hamwe.”
Imirenge izibandwaho igaragaza ko ifite ikibazo cy’igitaka cyo kubakisha ni iya Cyanika, Rugarama, Gahunga, Kinoni na Kagogo. Byitezwe ko ku bufatanye n’abaturage bazubakira imiryango irenga 400.
Uretse kuba abahatuye bagaragaza ko bakiba mu nzu zisa na nyakatsi, ubuyobozi bw’aka karere bunagaragaza ko hari benshi bakirara no kuri nyakatsi.
@Emmanel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


