Bugesera: I Kanazi harifuzwa ko hashyirwa ibimenyetso ahantu hatandukanye hakorewe Jenoside

Umuryango wa Ibuka mu karere ka Bugesera ko mu burasirazuba uravuga ko hari gukorwa inyigo maze ahari umwihariko w’ahakorewe Jenoside muri aka karere hakagenda hashyirwa ibimenyetso n’urwibutso rufasha abahaturiye kwibuka ibyahabereye.

kwamamaza

Ni mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi aho imiryango n’inshuti z’abatuye mu cyahoze ari komine ya Kanazi ubu ni mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera Iburasirazuba.

Rutayisire Bernard wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bibukwa kuri iyi nshuro aravuga ko muri iki gikorwa batakirengagiza imiryango igera ku 176 yazimiye muri aka gace.

Yagize ati "mu cyahoze ari segiteri Kanazi hazimye imiryango irenga 176, hano kumisozi muzabona ahantu hahoze ingo ariko hatakiba abantu suko hatahoze ingo, hahoze hari ingo zubatse, hari imiharuro myiza, hari imigenderano, ingo zitahamo inka, ingo zuzuye abantu, zuje urukundo ariko uyu munsi ni amatongo, biratubabaza".  

Bankundiye Chantal umuyobozi uhagarariye Ibuka mu karere ka Bugesera avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera hazakorwa inyigo maze ahantu nk’aha habaye Jenoside ku buryo bw’indengakamere hagashyirwa ibimenyetso by’urwibutso rwa Jenoside.

Yagize ati "hari ibyifuzo byatanzwe kandi natwe umurya Ibuka turabifite byo kugira ibimenyetso bishyirwa ahantu hatandukanye hakorewe Jenoside mu buryo bw'indengakamere, ibyo bimenyetso turabyifuza, twabihariye inzego zibifite mu nshingano kandi nabo bumva ako gahinda kacu kandi bakumva icyo dukeneye".  

Iki ni igikorwa cyahujwe kandi no kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abigaga hamwe n’abarezi bigishaga ku kigo cy’amashuri cya Kanazi kiri muri ako gace.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star Bugesera

 Jun 5, 2023 - 12:28