“Abarwanya ubufatanye bw’u Rwanda na UK batakaje ubumuntu”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza (UK) Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, bafatanyije kwandika inkuru itomoye isubiza abakomeje kunenga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu gushakira abimukira n’abasaba ubuhungiro igisubizo kirambye.

kwamamaza

Iyo nkuru yatangajwe bwa mbere mu kinyamakuru The Times, iragaragaza ko ubu bufatanye bukomeye kandi ari agashya kazabera akabarore n’ibindi bihugu nubwo hari bamwe bahagurukiye kuburwanya butaranatangira gushyirwa mu bikorwa, mu gihe badafite ikindi gisubizo cyakwifashishwa mu gukumira ibibazo by’abimukira bahura n’ingorane zikomeye bagerageza kwambuka bava mu Bufaransa berekeza mu Bwongereza aho baba bateganya kubona amahirwe y’ubuzima.

Muri ibyo bibazo harimo kuba hari ababurira ubuzima mu mazi y’ahitwa Channel, abandi bakisanga baguye mu dutsiko tw’amabandi tubahindura ibicuruzwa. Abo bayobozi bombi banditse umutwe w’inkuru igita iti:“Nta gihugu gifite umutima utabara gishobora kwihanganira ko icuruzwa ry’abantu rikomeza.”

Priti Patel yasabye abagerageza kumurwanya mu Bwongereza kugaragaza ikindi gisubizo kiruta kuba u Rwanda rwariyemeje kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro, mu gihe hari n’ibindi bihugu byasabwe gukora icyo gikorwa bikabyanga.

Yagize ati: “Turimo gutera intambwe z’ubutwari kandi zirimo guhanga udushya, kandi biratangaje ko abo bantu n’ibigo birwanya ko u Rwanda rwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bananiwe gutanga ibisubizo byabo. Kwemerera iyi mibabaro gukomeza ntibikiri amahitamo mu bihugu byose bifite umutima utabara.”

Iyo nyandiko yakwirakwiye no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye, itangajwe nyuma y’aho abantu batandukanye mu Bwongereza no mu bindi bihugu bakomeje kwamagana iki gikorwa abandi bakagishima bagaragaza inyungu ziri mu kugerageza gushaka umuti urambye w’iki kibazo kimaze imyaka myinshi.

Mu banenze ubu bufatanye harimo Arikiyepisikopi wa Canterbury Justin Welby, wagaragaje ko uyu mushinga utajyanye na gahunda y’Imana, aho mugenzi we Arikiepisikopi wa York Stephen Cottrell wifashishije amasaha y’ivanjiri yo kuri Pasika mu gutesha agaciro iki gitekerezo yafashe nk’igiteye agahinda n’umubabaro.

Nyuma y’aho Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma y’u Bwongereza Jacob Rees-Mogg, yikomye Arikiyepisikopi Justin Welby amushinja kutumva neza ibikubiye muri uwo mushinga.

Iyi nyandiko igaragaza ko Isi ihanganye n’ibibazo byugarije ikiremwamuntu birimo icuruzwa no kubakoresha mu nyungu z’abandi.

Ikomeza ivuga ko ibi biri mu bikorerwa abimukira bahunga imibereho mibi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bakemera kunyura mu nyanja bajya gushaka ubuhungiro.

Bati: “Ibi biri kugira ingaruka ku bagabo, abagore n’abana batagira ingano barimo n’abatakaza ubuzima bwabo abandi bagatakaza abo bakundaga kubera izo ngendo ziteye inkeke.”

Aba bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, bakomeza bagira bati: “Ibi ntibikwiye gukomeza. Dukeneye ibisubizo bidasanzwe mu guhagarika ubu bucuruzi bw’abantu buteye akaga.”

Bavuga ko bidatangaje kuba hari inzego zinenga iyi gahunda kuko zananiwe kugaragaza ibisubizo byakemura iki kibazo ndetse n’umusanzu wabyo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 130,000 kandi rumaze kwakira abimukira 948 barimo 119 bakiriwe mu kwezi gushize baje baturuka muri Libya aho ubu batujwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Ubwo u Rwanda rwemeraga kwakira aba bimukira muri 2019, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi uburemere bwo kuba impunzi bityo ko u Rwanda rudashobora kurebera mu gihe hari abaturage bakomeje guhera mu cyeragati bahunze Ibihugu byabo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abo bashaka ubuhungiro bari mu Libya, bazaza bakaba bari mu Rwanda mu gihe bagishakirwa Ibihugu byo kubakira, ndetse bamwe baje bagiye banabona Ibihugu bibakira.

 Apr 20, 2022 - 03:49