
Trump yasinye iteka rishya ry’ubuvuzi rigamije guhindura uburyo bwo kuganira ku biciro by’imiti
Apr 16, 2025 - 13:03
Donald Trump yasinye iteka rya Perezida risaba Minisiteri y’Ubuzima gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura itegeko ryemerera gahunda ya Leta y’Ubwishingizi bw’Ubuvuzi ku bantu bakuze n’abafite ubumuga (Medicare) kuganira ku biciro by’imiti.
kwamamaza
Iri teka rigamije kwagura igihe imiti y’ibinini (small molecule drugs) igomba kumara ku isoko mbere yo kujya mu biganiro ikajya yongerwa imyaka 4 kugira ngo ihuzwe n’igihe cy’imyaka 13 isabwa ku miti ikomoka kuri biotech.
Iryo teka rije mu gihe urwego rw’imiti rusaba izo mpinduka, ruvuga ko kuganira ku biciro byihuse byabangamira ubushakashatsi.

Trump yasabye kandi ko Ikigo cya FDA cyihutisha kwemeza imiti ihendutse nka generics na biosimilars, ndetse kigashyigikira gahunda yo gutumiza imiti hanze, kuko Florida ariyo yonyine imaze kubona uburenganzira bwo gutumiza imiti muri Canada.
Ubusanzwe, iyo imiti nta yindi ihanganye nayo ku isoko, itegeko ryemerera Leta kuganira ku biciro by’imiti ya ( biologic) ikoreshwa mu buvuzi buhanitse nyuma y’imyaka 13, naho ku miti y’ibinini bikaba nyuma y’imyaka 9.
Ivomo: Reuters
Yanditswe na Grace Iratubona
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


